RFL
Kigali

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wa shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/09/2018 11:00
0


Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yahuriye ku meza n’abakinnyi, abatozi ndetse n’abayobozi bo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika NBA.



Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’abakinnyi b’abirabura bagira mu kugaragaza ko umugabane wa Afurika ufite impano. Perezida yagize ati “Mwarakoze gutuma Afurika ikomeza kuba ipfundo ry’ibishobora gukorwa hirya no hino ku isi, cyane iyo bigeze ku gushaka impano nshya ziri muri Afurika."

Perezida Kagame yemeje ko muri NBA hakunze gukinamo abakinnyi benshi b’abanyafurika kandi hari n’abandi benshi bashobora kuzayikinamo. Yakomoje ku kamaro ko gukina muri shampiyona ku banyafurika yemeza ko atari ugukina Basketball gusa ahubwo ko binabakururira andi mahirwe arimo kubona uburyo bwo kwiga n’andi atandukanye. Yahereye aha asaba abakinnyi bo muri NBA kwibuka ko aho bavuye hava n’abandi bafite impano nk’izabo bityo bakabafasha kuzibyaza umusaruro. 

Perezida Kagame yasabye ubufatanye bw’aba banyafurika bari muri shampiyona ya NBA n’abandi banyafurika muri rusange gushyira hamwe bakazamura uyu mushinga wo gukuza iterambere ry’uyu mugabane hifashishijwe impano. Usibye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda,  Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nawe yitabiriye uyu musangiro. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND