Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ni we Munyafurika w’umwaka wa 2017 nyuma yo gutorerwa uyu mwanya atsinze abandi bantu bakomeye muri Afurika bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.
Ikinyamakuru 'African Leadership Magazine' cyo mu Bwongereza ni cyo cyakoresheje aya matora yabereye kuri interineti, birangira Perezida Paul Kagame aje ku isonga mu banyafrika bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mwaka wa 2017. Ni ku nshuro ya gatatu habaye aya matora, kuri iyi nshuro abantu batoye ni 288,958 mu gihe ubushize bari 85,000. Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018 ni bwo hatangajwe urutonde rw'abatsinze amatora mu Banyafrika bakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri 2017.
Perezida Paul Kagame yatowe nk'Umunyafrika w'umwaka wa 2017 atsinze abandi bakomeye muri Afrika barimo; Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akuffo Addo, Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Umushoramari wo muri Nigeria Tony Elumelu, Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group, Cyril Ramaphosa n’Umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeria, Oladipo Jadesimi.
Usibye Nyakubahwa Paul Kagame uyoboye uru rutonde, abandi begukanye ibihembo ni Tilahum Alemu wo muri Ethiopia washinze SoleRebels, uyu akaba yabaye umuyobozi w’Umunyafurika w’umugore mu mwaka wa 2017, Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe washinze Econet, wabaye umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu guteza imbere uburezi, Kwame Nana Bediako, Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa Petronia Ghana, wabaye Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu gutanga imirimo;
Marc Ravalomanana wabaye Perezida wa Madagascar, wabaye umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu miyoborere ya politiki, Manu Chandaria, Umuyobozi Mukuru wa Comcraft Group muri Kenya wabaye Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu bugiraneza na Joel Macharia umuyobozi Mukuru wa Abacus Kenya wabaye Umunyafurika w’umwaka wa 2017 ukiri muto.
Umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru African Leadership Magazine, Ken Giami yavuze ko gutoranywa muri miliyari 1.2 z'abatuye umugabane wa Afrika, bisobanuye ibintu byinshi. Ken Giami yatangaje ibi ubwo yashimiraga abantu bose baje ku rutonde muri aya matora. Amatsinze amatora, biteganyijwe ko bazahabwa imidari tariki 24 Gashyantare 2018 mu birori bizabera i Johannesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
TANGA IGITECYEREZO