Iki kiganiro umukuru w'igihugu yagitanze kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukwakira, 2017 muri iyi nama irimo kubera mu mujyi wa Washington DC igamije kugaragaraza uruhare abaturage bafite ubuzima bwiza, ubuhanga ndetse n’ubumenyi bagira mu kubaka ubukungu buhamye kandi butanga umusaruro
Ibiro by'umukuru w'igihugu 'Village Urugwiro' byatangaje ko Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejejeku bitabiriye iyi nama yagarutse ku kubaka urufatiro rw’ubushobozi bw’abaturage muri Afurika, anagaragaza kandi ingamba u Rwanda rwafashe.
Yifashishije urugero rw'ibyakozwe mu Rwanda, umukuru w'igihugu yavuze ko gushora imari mu baturage nko mu nzego z'uburezi n'ubuzima ariwo musingi w'izamuka ry'ubukungu n'iterambere rirambye.
' Mu myaka makumyabiri n'itatu, nk'uko mubizi, U rwanda rwari rwasenyutse. Ntago ari ku bw'impanuka kuba gushora imari mu baturage bitaritabwagaho mbere ya Genocide. Uko twagendaga twubaka igihugu, nta yandi mahitamo twari dufite uretse gushyira imbere umuturage mu byo dukora. Cyari ikibazo cyo kugarura umutekano no kureba uko abanatu babaho.' Perezida Kagame yakomeje avuga ko imyaka ya mbere ya Genocide,
Umukuru w'igihugu yanagarutse kuri gahunda y'ubwisungane mu kwivuza 'Mituel de Sante' na gahunda y'abajyanama b'buzima byose byagabanyije imfu z'ababyeyi bapfa babyara ku kigero cya 80% mu gihe umubare w'abana bapfa bakiri bato wagabanutse ku kigero cya 70 % hakurikijwe imibare yo mu mwaka w'2000
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama aherekejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa
Byitezwe ko iyi nama izatangizwa na Perezida wa Banki y’Isi Jim Yong Kim, biteganijwe ko azageza kubayitabiriye inyandiko ikubiyemo ibijyanye n’ishoramari rigamije kubaka ubushobozi bw’abaturage. Banki y’Isi yakiriye iyi nama kugira ngo ihurize hamwe abafatanyabikorwa bayo, inafate ingamba rusange zigamije kubaka ubushobozi bw’abaturage, hibandwa ku nzego zikurikira: Kwita ku buzima bw’abana, imirire myiza, uburezi, ubuvuzi kuri bose, gahunda zo gufasha abatishoboye, ubumenyi no guhanga imirimo, guteza imbere abagore n’urubyiruko.
Iyi nama izibanda by’umwihariko ku bijyanye no kwita ku kubaka ubushobozi bw’abaturage kuva bakiri bato, ndetse n’ibyibanze abagore n’abakobwa bakeneye. Banki y’Isi izanagaragaza umushinga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage, ukaba ugamije kongera ishoramari riganisha ku iterambere ry’ubukungu budaheza no gushyira iherezo ku bukene bukabije.
Abandi bazatanga ibiganiro barimo:
· Amadou Gon Coulibaly, Minisitiri w’ Intebe wa Cote d’Ivoire
· Sri Mulyani Indrawati, Minisitiri w’Imari wa Indonesia
· Priti Patel, Umunyamabanga wa Leta w’Ubwongereza Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga
· Lilianne Ploumen, Minisitiri w’Ubuhahirane n’Ubufatanye mu Iterambere w’u Buholandi,
· Tone Skogen, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga ya Norvege
Iyi nama izanitabirwa n’abasanzwe bitabira inama ngarukamwaka zitegurwa na Banki y’Isi. Abazayitabira kandi barimo; Abaminisitiri b’Imari n’Iterambere n’abajyanama babo, abayobozi b’ibigo n’imiryago bishinzwe iterambere, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abazakurikira imirimo y’inama bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
TANGA IGITECYEREZO