RFL
Kigali

Perezida Trump yishimiye kuganira na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2018 16:10
0


Uyu munsi, i Davos ho mu Busuwisi, Perezida Kagame Paul yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald J. Trump. Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame.



Perezida Kagame na Perezida Trump barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, banaganira ku birebana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe birimo: Amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Afurika, n’amavugurura arimo kuba mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yashimangiye ko byinshi mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere byihuse biri muri Afurika, ashimira Perezida Trump kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwita ku iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika. Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye akamaro k'ubwumvikane, bemeranya gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwagura ubufatanye.

AMAFOTO YA PEREZIDA KAGAME HAMWE NA PEREZIDA TRUMP

Perezida Kagame asuhuzanya na Perezida Trump

Perezida Kagame aganira na Perezida Trump

Perezida Trump na Perezida Kagame buri umwe yatangaje ko yishimiye ibiganiro bagiranye

REBA VIDEO UBWO PEREZIDA KAGAME YAGANIRAGA NA PEREZIDA TRUMP

AMAFOTO&VIDEO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND