RFL
Kigali

Perezida Kagame yasobanuye ko indirimbo ‘Nda ndambara' igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe, menya uwayihimbye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2017 17:02
1


Indirimbo ‘Nda ndambara yandera ubwoba’ ni imwe mu ndirimbo zakoreshejwe cyane muri 2017 mu kwamamaza Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu. Mu kurahirira kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yakomoje kuri iyi ndirimbo agira icyo ayivugaho.



Iyi ndirimbo ‘Nda ndambara yandera ubwoba’ yamenyekaniye mu karere ka Rubavu. Ni indirimbo yahinduwe ikuwe ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba, iyarinze Daniel nanjye izandinda’ Uwayihimbye akaba yarahise ayishyira mu rurimi rw’ikigoyi ahari Daniel ahashyira Kagame, indirimbo ihita iba ‘Nda ndambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame nanjye izandinda’.

Tariki 18 Kanama 2017 mu birori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka 7 iri imbere nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida ku majwi asaga 98%, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Nda ndambara,..’ igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe ku bantu banyuze mu bibazo byinshi bityo ngo iyo barwana bafite impamvu, nta kintu kiba gikwiriye kubatera ubwoba kuko Imana iba iri kumwe nabo. Yagize ati:

Hari indirimbo igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe iyo mwanyuze mu bibazo byinshi. Ni indirimbo abaturage bandirimbiraga. Iyo ndirimbo ni iyo bahinduye bayikuye ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo 'Nta ntambara yantera ubwoba'. Iyo turwana dufite impamvu, nta gikwiye gutuma tugira ubwoba kuko Imana iba iri ku ruhande rwacu.

Paul Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda

Ese iyi ndirimbo ni nde wayihimbye, yayihimbye ryari?

Iyi ndirimbo ‘Nda ndambara,..’ yahimbwe n'umugabo witwa Habimana Martin w’i Rubavu akaba yarayikuye ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’. Uyu mugabo Habimana Martin kuri ubu ni umukozi w’akarere ka Rubavu akaba ayobora ishami ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Mbere yo guhabwa akazi mu karere, Habimana Martin yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today, Habimana Martin yavuze ko muri 2009 ari bwo yahimbye iyi ndirimbo ‘Nda ndambara,..’. Ajya kuyihimba ngo yumvise abaturage baririmba mu muganda indirimbo ivuga ngo 'Nta ntambara yantera ubwoba' nuko abasaba ko bayihindura bakayigira indirimbo ijyanye n'igihugu cy'u Rwanda ndetse bakayishyira no mu rurimi rw'ikigoyi. Bahise babikora indirimbo ihinduka 'Nda ndambara yandera ubwoba,..'

Indirimbo yaje gukundwa cyane n’akarere ka Rubavu bivuye ku bayobozi b'akarere babaga baje kwifatanya n'abaturage mu muganda bagataha bayikunze. Mu matora ya Perezida yabaye mu mwaka wa 2010 iyi ndirimbo yarakoreshejwe mu kwamamaza Paul Kagame, gusa iza kwamamara cyane mu gihugu muri 2017 nabwo mu kwamamaza Paul Kagame. Habimana Martin avuga ko kuba Perezida Kagame yarabohoye igihugu, agahagarika Jenoside yakorewe abatutsi, akarinda abanya Rubavu ibitero by’abacengezi n’ibindi binyuranye yakoreye abanyarwanda muri rusange, ngo byamuhamirije ko nta ntambara yabatera ubwoba kuko Imana yarinze Kagame nabo izabarinda.

Habimana Martin

Habimana Martin wahimbye indirimbo 'Nda ndambara'

Yakomeje avuga ko hari igihe bajyaga bumva ibisasu biturikiye muri Congo, ariko bakwibuka ko bafite Kagame, bikabaremamo icyizere, bakavuga ko nta ntambara ishobora kubatera ubwoba na cyane ko Paul Kagame yabahaye umutekano usesuye muri Rubavu. Ku bijyanye no kuba yarahisemo gushyira iyi ndirimbo mu rurimi rw’ikigoyi yavuze ko ngo yumvise ari bwo indirimbo yarushaho kuryoha cyane.Habimana yishimiye ko Perezida Kagame yakunze cyane iyi ndirimbo. Yunzemo ko kuba n’abahanzi batangiye kujya bayikoresha ari ibintu biri kumushimisha cyane, gusa yagize icyo abasaba. Yagize ati:

Ni indirimbo y’abaturage bose, ni indirimbo yacu, twayihereye ku bayiririmbaga nka chorus y’indirimbo yo guhimbaza Imana, tuza kuyigira indirimbo ijyanye n’igihugu cyacu, nabitewe n’amateka twanyuzemo, uwashaka wese yayiririmba, apfa gusa kubahiriza kariya kantu ka ‘Nda ndambara’ kuko ari ko kayiryoshya. Iyo abantu bari kuyiririmba numva binshimishije cyane, noneho icyanshimishije kurushaho nuko twayikoresheje muri 2010 twamamaza nyakubahwa Paul Kagame noneho no muri uyu mwaka ikaba yongeye guhitinga (kwamamara) ikaba noneho inafashe indi ntera,kugeza aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ayishimira, njyewe byandenze.

Abanyarubavu benshi cyane bari bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, aha ni ho bamuririmbiye indirimbo 'Nda ndambara yandera ubwoba'


Perezida Kagame na we yahise ababwira ati "Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba"

Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro

REBA HANO UBWO ABANYA RUBAVU BARIRIMBIRAGA PEREZIDA KAGAME INDIRIMBO IVUGA NGO 'NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MM6 years ago
    "Iyi ndirimbo ‘Nda ndambara,..’ yahimbwe n'umugabo witwa Habimana Martin w’i Rubavu akaba yarayikuye ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’." Martin yabaye creatif mu guhindura iyi ndirimbo kuri circonstances zo kwamamaza, ariko nyiri igihangano ni uwahimbye version originale y'Imana. Muzadukorere ubushakashatsi bwimbitse tumenye uwo ari we!





Inyarwanda BACKGROUND