RFL
Kigali

Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2018 14:47
1


Perezida Paul Kagame yatanze ibitekerezo mu kiganiro ku guha umutekano inyoko-muntu. Perezida Kagame ari i Munich ho mu Budage, aho yitabiriye inama y’iminsi itatu yiga ku mutekano ku Isi ubu ikaba igeze ku munsi wayo wa nyuma.



Muri iki kiganiro, abacyitabira barebeye hamwe uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abatuye Isi hagamijwe guhindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza. Ibi bizashoboka binyuze mu kurinda inyoko-muntu intambara, ndetse no kubarinda inzara, indwara z’ibyorezo, amapfa, ibiza, ubusumbane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abandi batanze ibitekerezo byabo muri iki kiganiro ni: Umuyobozi w’Umushinga Ukwirakwiza Ibiribwa ku Isi (World Food Programme) David Beasley, Umuyobozi w’Umuryango Urengera Abana (Save the Children) akaba yarahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Denmark Helle Thorning-Schmidt, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije (Greenpeace International) Jennifer Morgan, n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UN Environment Programme) Erik Solheim. Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Utabara abari mu Kaga (International Rescue Committee) David Miliband niwe uyobora ibiganiro. 

Icyegeranyo ku Iterambere ry’Abantu cyakoze muri 2016 kivuga ko muri 2015, abatuye Isi bari bamaze kwiyongeraho Miliyari 2 bava kuri Miliyari 5.3 muri 1990 bagera kuri Miliyari 7.3 muri 2015. Iki cyegeranyo cyongeraho ko abarenga Miliyari 1 bavuye mu bukene bukabije, abagera kuri Miliyari 2.1 bakagerwaho n’ibikenerwa by’ibanze mu isuku n’isukura naho abarenga Miliyari 2.6 bakagerwaho n’amazi meza.

Perezida w'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabe robert hakim6 years ago
    Imana imworohereze Africa tumenye agaciro kacu nkurubyiruko ndavuga abahungu be tumurinyuma. Intore ntiganya





Inyarwanda BACKGROUND