RFL
Kigali

Perezida Emmanuel Macro yatangaje ko ashyigikiye ko Minisitiri Mushikiwabo ayobora Umuryango w’Ibihugu Bivuga Igifaransa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/05/2018 20:31
0


Perezida w’u Bufaransa yemeje ko ari inyuma ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ,umukandida ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ku isi.



Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi ni bwo ikinyamakuru cy’abafaransa Jeune Afrique cyanditse ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umuryango w’afurika y’uburasirazuba, Louise Mushikiwawo ashobora gutorerwa kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF Francophonie.

Iki kinyamakuru cyavugaga ko umuvugizi w’u Rwanda, Mushikiwabo ashobora gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w’uyu muryango ngo kuko ashyigikiwe n’u Bufaransa ndetse bwanamutanzeho nk’umukandida nyuma y’aho biganiriweho n’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa.

Kuri uyu wa gatatu,taliki ya 23 Gicurasi 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Macro yeruye ko ashyigikiye ko Minisitiri Mushikiwabo yaba umunyamabanga mukuru w’uyu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’iigifaransa OIF Francophonie kuko yujuje ibisabwa byose nko kuvuga igifaransa mu buryo bukwiye.

Image result for OIF

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko mu gihe minisitiri Mushikiwabo yatorwa yitezweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’ubuhahirane hagati y’ibihugu binyamuryango. Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF Francophonie ugizwe n’ibihugu bigera kuri 84 birimo n’u Rwanda. Amatora y’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango azaba mu kwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND