RFL
Kigali

Perezida Edgar Lungu wa Zambia uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/02/2018 9:12
0


Perezida Edgar Lungu wa Zambia ari kubarizwa mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri. Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 ni bwo yageze i Kanombe ku kibuga cy'indege yakirwa n'abayobozi bakuru mu nzego za Leta barangajwe imbere na Perezida Kagame.



Akigera i Kigali, Perezida Lungu yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali agasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Lungu yatangaje ko hari byinshi abanyafrika bakwiriye kwigira ku gihugu cy'u Rwanda.

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yagize ati: "Dufite byinshi twakwigira aha nk’Abanyafurika. Ntidukwiye gukomeza kwemera gucibwamo ibice. Nta n’ubwo dukwiye gukomeza guhanga amaso amahanga, ahubwo dushikame ku Bunyafurika."

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Lungu yatangaje ko Leta ayoboye ifite ubushake mu gukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu gihugu cye, bikazagerwaho mu buryo bunoze nyuma yo kuvugurura amategeko yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Lungu yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambiya Edgar Lungu

JPEG - 89.7 kb

Ubwo Perezida Lungu yari ageze i Kigali

Yakiriwe na Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru

Perezida Lungu aganira na Perezida Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND