RFL
Kigali

Misiri: Ejo hazaza heza ha AfriKa hazagerwaho ku buryo bwagutse binyuze mu guteza imbere inzego zose z’abikorera-Perezida Kagame

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/12/2017 11:52
0


Perezida Paul Kagame ari muri Misiri mu nama mpuzamahanga yahuje abakuru b'ibihugu na za Guverinoma. Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ejo heza ha Afrika hazagerwaho ku buryo bwagutse binyuze mu guteza imbere inzego zose z'abikorera.



Perezida Kagame yatangaje ibi mu nama mpuzamahanga iri kubera muri Misiri mu mujyi wa Sharm El Sheikh ikaba iri kwiga ku ishoramari. Kuwa 7 Ukuboza 2017 habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku guteza imbere urwego rwo kwihangira imirimo muri Afurika. Kuri uyu wa 8/12/2017 ni bwo inama yafunguwe ku mugaragaro, bikaba biteganyijwe ko isozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 9/12/2017. 

Ubwo hafungurwa iyi nama ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye kwifatanya na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi mu gufungura iyi nama. Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye perezida wa Misiri gushyira hamwe uduce dutandukanye tw’umugabane wa Afrika hagamijwe ubucuruzi. Yavuze ko byibutsa abantu uruhare Misiri yagize mu gufasha Afrika kubona ubwigenge no gutera imbere. Yahamagariye ibihugu bya Afrika koroshya ubucuruzi hagati yabyo kuko bizafasha umugabane gutera imbere. Yagize ati: 

Ibi biratwibutsa nanone uruhare rw’amateka rwa Misiri mu gufasha Afrika kubona ubwigenge no gutera imbere n’uruhare rwayo rwihariye nk’ikiraro gihuza Afrika n’uburasirazuba bwo hagati.Ejo hazaza heza ha Afrika hazagerwaho ku buryo bwagutse binyuze mu guteza imbere inzego zose z’abikorera. Ariko nanone, za Guverinoma zifite uruhare runini kugira ngo ibi bibe impamo.Ntabwo twakwihanganira gukomeza gutakaza amahirwe kubera imikorere mibi y’inzego (red tape) n’ubukererwe bubishamikiyeho. 

Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi nama

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati: "Ni yo mpamvu imikoranire y’akarere iri kugenda iba ingenzi kuri ejo hazaza ha Afrika, mu gihe turi kubona impande eshatu zishyira hamwe zigashyiraho agace gafunguriye buri wese k’ubucuruzi (Tripartite Free Trade Area) hagati ya COMESA, Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’iterambere rya Afrika y’Amajyepfo (SADC). Ikindi ni ugushyira ikoranabuhanga mu itumanaho n’umurongo mugari wa internet (broadband) mu maboko y’abaturage bacu bakiri bato, by’umwihariko ba rwiyemezamirimo. Iyo ni nayo ntego y’umushinga wa “Smart Africa”, ukorera i Kigali, kugeza ubu ufite ibihugu binyamuryango 20 hirya no hino ku mugabane. Ubukungu buramba ni ubushingiye ku bumenyi."

Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye kandi benshi

REBA AMAFOTO

Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND