RFL
Kigali

OMS iravuga ko kuri ubu nta Ebola ikibarizwa muri Congo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/07/2018 14:08
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riratangaza ko nta cyorezo cya Ebola kikiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.



Ibi bivuzwe mu gihe hari hashize igihe kitari gito virus ya Ebola yibasiye iki gihugu ndetse ikanahitana abatari bacye.

OMS ivuga ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kuyirwanya ari nayo mpamvu yahise icika burundu kuko hari hariho impungenge nyinshi z’uko ishobora no kugera mu bindi bihugu bituranye na Congo.

Ubuyobozi bwa OMS bukaba bushimira abaturage bo muri iki gihugu na buri wese wagize uruhare mu kugirango iki cyorezo gicike burundu aho cyari kimaze guhitana abagera kuri 26.

OMS kandi iboneraho umwanya wo gushishikariza abaturage n’abayobozi b’iki gihugu guhuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya cholera nkuko bafatanije mu kurwanya Ebola ikaba itakihabarizwa

Src: www.afro.who.int

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND