RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 7 Perezida Kagame yongeye kugirira uruzinduko mu Bufaransa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/05/2018 12:25
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa ku mugabane w’uburayi kuri uyu wa 3 taliki ya 23 Gicurasi,aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ibigo biciriritse izwi nka VivaTech.



U Bufaransa bushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 ndetse na nyuma ya Jenoside ho gato mu kitwaga zone Turquoise, agace ingabo z’u Bufaransa zagenzuraga kari mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. U Bufaransa bwagiye buhakana ibi birego, ibyatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi, icyakora nubwo umubano w’ibihugu byombi urimo agatotsi, abakuru b’ibihugu byombi nabo batandukanye bagiye bagengerana.

Kuri uyu wa 3 taliki ya 23 Gicurasi 2018 Perezida Kagame ategerejwe i Paris mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa aho agomba kwakirirwa mu biro bya Perezida Emmanuel Macro, mu nyubako ya champs Élysée. Uru ruzinduko ruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye ku nshuro ya 5, kuva mu myaka 16 ishize. Perezida Kagame yaherukaga ku butaka bw’u Bufaransa mu mwaka wa 2011, igihe u Bufaransa bwayoborwaga na Perezida Nicolas Sarkozy.

Perezida Sarkozy na Perezida Kagame

Perezida Nicolas Sarkozy nawe yagendereye u Rwanda mu mwaka wa 2010 ndetse anasaba imbabazi atangaza ko agiye gukora ibishoboka akazahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Sarkozy yagize ati “Turemera amakosa yakozwe n’abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.

Perezida Emmanule Macro uyobora u Bufaransa n'ubwo atarakandagira ku butaka bw’u Rwanda ariko yagiye aganira na Perezida Kagame mu nama nyinshi bagiye bahuriramo hirya no hino ku isi.

Perezida Macro ubwo yahuraga na Perezida Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND