RFL
Kigali

Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru y'amavuko abibutsa ko hari agaciro bongereye ku buzima bwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/10/2018 11:44
0


Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Ukwakira, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yari yagize Isabukuru y’amavuko. Abantu benshi batandukanye bamwifurije ibyiza bamuvugaho byinshi bitera bamwe kwibaza uko bizagenda nyuma y’isabukuru ye.



Ubusanzwe Nyakubahwa Paul Kagame ni umunyapolitike wahoze ari umukuru w’ingabo. Ubu ni Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akaba yaratangiye kuyobora u Rwanda kuva mu mwaka w’ibihumbi bibili (2000) asimbuye Pasiteri Bizimungu. Nyakubahwa Paul Kagame ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957 bivuze ko ku munsi w’ejo yari yujuje imyaka 61 y’amavuko. Ni byinshi by’indashyikirwa yakoze kandi ashimirwa iteka ari nabyo byateye imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda n’abanyamahanga kudahisha akabari ku mutima bakamwifuriza Isabukuru Nziza bamwibutsa ko ari we mubyeyi ukwiriye u Rwanda, nakaba bamukunda kandi bamwifuriza kuramba.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

Nyakubahwa Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame bafite abana bane ari bo: Ange Kagame, Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame. Ange Kagame ni umwe mu banyujije ubutumwa bwabo ku rubuga rwa Tweeter yifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y'amavuko aho yagize ati “Happy Birthday to my old man. Love you, Daddy️” Mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ngo “Umunsi mwiza w’amavuko/Isabukuru Nziza ku muntu wanjye mukuru. Ndagukunda, Papa ️”

Ange

Ange Kagame yifurije umubyeyi we Isabukuru Nziza

Abantu benshi bibazaga niba na Perezida azabikora nk’uko abandi bantu iyo bagize isabukuru ku munsi ukurikiyeho akenshi bafata umwanya bagashimira ababifurije ibyiza bose n’ababafashije gutuma umunsi wabo uba mwiza. Nyakubahwa Paul Kagame rero nawe yashimishije benshi nanone ubwo yafataga umwanya agashimira cyane abantu bamwifurije ibyiza ku munsi we w’amavuko abibutsa ko hari agaciro bongereye ku buzima bwe.

Perezida Kagame yagize ati: "I wish to thank all those who sent good wishes for my Birth Day you added a lot of value to my life!! The best to you all as well!” Tugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ngo “Ndifuza gushimira abantu bose banyoherereje ubutumwa bwo kunyifuriza Isabukuru Nziza. Mwongereye agaciro kenshi ku buzima bwanjye!! Namwe ibyiza bibabeho!”

Kagame

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yashimiye abamwifurije ibyiza

Inyarwanda.com dukomeje kwifuriza Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Ishya n’Ihirwe mu byo akora byose n’Isabukuru Nziza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND