RFL
Kigali

MTN yatashye ibyumba by’amashuri yubatse muri Nyagatare inashyikiriza inkunga urugaga rw’abagore-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/03/2018 13:54
1


Mu Rwanda, uko Leta irushaho kongera imbaraga mu bikorwa remezo ni nako andi ma sosiyete n’amakompanyi biba abafatanyabikorwa mu gushyigikira Leta mu iterambere rirambye ry’igihugu. Ni muri urwo rwego sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda tariki 08 Werurwe 2018 yatashye ibyumba by’amashuri yubatse muri Nyagatare.



Iki ni igikorwa cyabereye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, Umudugudu w’Akayange. MTN Rwanda yatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 3 yubatse muri ako gace mu rwego rwo gushyigikira Leta mu bikorwa remezo ndetse no gufasha abana b’u Rwanda mu guhabwa uburezi bufite ireme na cyane ko begerejwe amashuri, ikigo kitwa Group Scolaire Ndama.

MTN

 MTN yatashye ibyumva by'amashuri yubatse muri Ndama

Nk’uko abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bo muri aka gace babigarutseho kenshi, abana bo muri Ndama kugera ku ishuri byabasabaga kubyuka saa kumi n’imwe za buri gitondo bakagera ku ishuri saa mbili hakaba n’ubwo basanga amasomo amwe yabacitse. Byageraga aho ababyeyi babo babajyana gusaba amacumbi mu baturiye amashuri ibyo bo bitaga kubaragiza. Hari abana benshi bagiye bava mu mashuri kubera kunanirwa kwihanganira gukora urugendo rurerure. Belancille Mutezimana, umubyeyi waganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati:

Mfite abana 2 biga hano, mbere kujya ku ishuri byarabagoraga kuko babyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo bakagerayo saa mbili zirenga. Gutaha bakavayo saa kumi n’igice bakagera mu rugo saa moya n’igice zirenga hafi saa mbili kubera ari kure. Hari n’ubwo bananirwaga kujya ku ishuri rwose burundu barushye. Aha rwose ni iminota 5 yonyine yaba ikirenga ku bari kure ikaba 15. Iyo bavuye ku ishuri bakurikirana amasomo yabo kuko bahagerera igihe, bagasubiramo amasomo bageze mu rugo kuko baba batananiwe nka bimwe bya mbere…Mbese ubona rwose ibi ari ingirakamaro cyane ku bana bacu.

MTN

Ababyeyi bashimishijwe no kuba abana babo biga hafi yo mu rugo 

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yatangaje ko atatekerezaga ko ibi byumba bizagerwaho koko cyane ko baherukaga muri ako gace mu kwezi kwa 6 kwa 2017 mu gushyira ibuye ry’ifatizo kuri ibyo byumba. Yashimishijwe cyane no kubona amashuri yaruzuye, abana bayicayemo biga koko kuko atari aziko byashoboka. Bart Hofker yagize ati:

Inkunga twatanze ntabwo ari nini cyane ahubwo izi ni imbaraga za Leta. Uburezi ni ikintu gifite imbaraga kandi kigomba kongerwamo imbaraga. Uko uyu munsi ari umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ni umunsi tuzirikana cyane. Ni yo mpamvu twanahisemo gushyigikira ihuriro ry’urugaga rw’abagore. Ubushize navuze ko nzagaruka, none nagarutse, nzongera nanagaruke cyane ko ibikorwa remezo biri gushyigikirwa cyane muri Nyagatare.

MTN

Bart Hofker, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda

Kuri uwo munsi mpuzamahanga wahariwe umugore kandi, MTN Rwanda yashyikirije ihuriro ry’urugaga rw’abagore inkunga ingana na Miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (6,500,000 Rwf) mu gushyigikira uruhare n’uburenganzira bw’umugore cyane ko umuyobozi wa MTN ahamyako umugore agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango.

MTN

Ubuyobozi bwa MTN bwahaye inkunga ihuriro ry'urugaga rw'abagore ingana na 6,500,000 Rwf mu kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore

Bamwe mu bana biga kuri iri shuri bishimiye cyane iri shuri banahamya ko bizabafasha kwiga neza bakanatsinda. Hakizimana Olivier wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza muri G.S Ndama yagize ati “Tukiga Kayange twahagurukaga mu rugo saa kumi n’imwe tukagerayo saa mbili. Ariko ubu turashimira Perezident w’u Rwanda rwacu waduhaye aya mashuri kubera ubuyobozi bwiza na MTN yayatwubakiye kuko ubu uva mu rugo saa moya ukaba washyitse hano saa moya na 15 ubundi na 20 tukaba twatangiye amasomo.'

Yakomeje agira ati: "Bitewe n’uko twiga mbona dufite amahirwe yo  kubasha gutsinda bitandukanye na mbere aho twasangaga amasomo abandi bayageze kure kuko hari kure twahageraga twakererewe…Abavuyo mu mashuri nibabanguke baze ku ishuri dore G.S Ndama iri hafi cyane ikigo kiratwegereye nta rwitwazo basubire mu mashuri.”  N'ubwo amashuri yabegerejwe ariko, haracyari ikibazo cy'ubucucike bw'abanyeshuri mu byumba aho usanga ishuri ryigamo abana nka 83 mu gitondo na 85 nyuma ya saa sita. Ibyo bigatuma ku ntebe imwe hicaraho abanyeshuri 4 cyangwa 5 kugira ngo bose babashe kwicara.

MTN

Hakizimana Olivier yashimiye ababubakiye aya mashuri anahamagarira bagenzi be kugana ishuri kuko nta rwitwazo rundi ruhari

Iki kigo cya Groupe Scolaire Ndama kandi, si amashuri abanza gusa, gifite n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Uwitonze Yvonne wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yashimiye cyane Leta y’u Rwanda na MTN-Rwanda ku bufasha babahaye. Yagize ati: “Mbere nkiga muri Primaire nangitangira secondaire muri Karushuga, nagendaga amasaha abiri yose, ariko ubu kuko batwegereje amashuri twiga hafi, turashimira ubuyobozi bwiza. No mu myigishirize harimo itandukaniro kuko turiga neza tukabasha kuba twatsinda. Abaduhaye aya mashuri ndabashimira cyaaaaane cyane cyane cyane bikomeye. Ariko bazatuzanire n’andi na barumuna bacu bazabashe kwiga batabyigana.”

MTN

Abana biga mu Rwunge rw'amashuri rwa Ndama 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred yatangaje ko uko imyaka igenda ishira ariko umugore arushaho gutera imbere, ibintu byo kwishimirwa cyane mu gihugu cy’u Rwanda. Yakomeje avuga ku by’ibi byumba by’amashuri ashimira cyane MTN Rwanda kubw'uruhare ikomeje kugaragaza mu iterambere ry'igihugu by'umwihariko mu ntara y'Uburazirazuba. Yagize ati:

Aka ni agace nta mashuri yari ahari byagoraga abana kugera ku mashuri. None ubu turabanza gushimira ingabo z’igihugu cyacu ko basanze imiryango ituye aha ikeneye amashuri cyane kuko bigaga kure cyane maze batwubakira ibyumba by’amashuri bitandatu, MTN nayo itwubakira ibindi byumba 3. Abana baracyari benshi mu cyumba cy’ishuri tugomba kongera ibindi byumba. Gusa iyi ntambwe irashimishije kuko batakiragizwa nk’uko byahoze, ntibakigenda umwanya muremure cyane kuko hari aho byageraga aho bakareka kujya ku mashuri…Ibindi bikorwa remezo bizaza byose ariko ni inzira byose ntibyakorwa mu munsi umwe. Ariko kandi byose bigendana n’ubushobozi bw’igihugu cyacu. Ikindi ni ugukangurira ababyeyi kwita ku isuku y’abana bikabafasha kwiga neza bafite ubuzima bwiza.

 MTN

Mufulukye Fred, Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba

 Andi Mafoto yo muri iki gikorwa

MTN

Serivise zitandukanye za MTN zari ziri gutangirwa ahaberaga igikorwa

MTN

Ibyumba by'amashuri bitatu byubatswe na MTN Rwanda

MTN

Abayobozi ba MTN bishimye babyinana n'abaturage bo muri Ndama

MTN

Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

MTN

MTN

MTN

Ibyumba by'amashuri bitatu byubatswe na MTN n'ibindi bitandatu byubatswe n'Ingabo z'igihugu

MTN

Abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu bitabiriye ibi birori

MTN

Umuyobozi mukuru wa MTN asuhuza abana biga mu rwunge rw'amashuri rwa Ndama

MTN

Abana bicara ku ntebe ari 3,4 cyangwa se 5 ku ntebe imwe

MTN

MTN

Aba banyeshuri ntibaragira umwambaro w'ishuri ubaranga

MTN

Abayobozi babonye ko bikwiye ko hazubakwa ibindi byumba kubera ubucucike mu mashuri

MTN

MTN

MTN

Ubwitabire bw'abantu bwari bwose

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karera6 years ago
    Mwagize Neza MTN Kandi Uruhare rwanyu turarushima mu Gusteza imbere uburezi, Gusa Ndisabira Ababyeyi n'abashinzwe uburezi.. Aba bana ko mbona isuku yabo ( Uniform ) itari ku rwego rushimishije Ntacyo Mwabikoraho ?





Inyarwanda BACKGROUND