RFL
Kigali

Ntituri abakene namba, tugomba guhindura imitekerereze-Perezida Kagame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:8/05/2018 15:27
0


#TAS2018: Mu ihuriro rya Transform Africa ku nshuro ya 4, umukuru w’igihugu Paul Kagame yasabye abanyafurika kwikuramo imyumvire ya kera mu buryo bakora ubucuruzi kuko ikibazo ari imyumvire ,ibisobanuye ko n'ubwo bakwinjiza menshi ariko bazakomeza kuba abakene.



Perezida Kagame yibukije abanyafurika ko bagomba guhindura imitekerereze n’imikorere kuko kuba bakoresha na macye batunze mu kwinezeza, gushora imari mu bikorwa by’igihe kirekire bakabiharira abanyamahanga, ibintu bizatuma amafaranga bakorera yose ,bazaguma  mu bukene. Perezida Kagame yagize ati: "Byaba bituruka ku bukoroni cyangwa ntacyo bivuze ,ni twe tugomba kwihitiramo imitekerereze yaduhuza nk’umugabane tugahindura uburyo dukora ubucuruzi."

Umukuru w’igihugu kandi yanenze abanyafurika bagihombya uyu mugabane ugatakaza miliyali buri mwaka ,agatakarira mu misoro inyerezwa kuko abashoramari bumwa ko bagitegereje indonke zizaturuka i mahanga kugira ngo bagire imishinga ifatika bakora. Umukuru w’igihugu asaba abanyafurika guhuza imbaraga bagashyira ishoramari mu ikoranabuhanga n’uburezi kuko ari byo byonyine bizafasha kuzamuka abanyafurika bose bakagerwaho n’umusazuro rusange uzava muri iyi mikoranire.

Ihuriro rya Transform Africa muri uyu mwaka wa 2018, ibaye ku nshuro ya 4 ihuje abashoramari, abanyapolitiki n’abandi bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga. Biteganijwe ko iri huriro rizasoza taliki ya 10 Gicurasi uyu mwaka wa 2018.

KURIKIRA IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND