RFL
Kigali

"Nta tegeko rihana ababana batarashakanye mu Rwanda ,Abayobozi ntibakwiye gutoteza abaturage" –Ambasaderi Nduhungirehe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:25/06/2018 17:59
3


Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yemeza ko n'ubwo nta tegeko rihana ababana batarasezeranye imbere y’amategeko ,abaturage bashishikarizwa gusezerana imbere y’amategeko kubw’inyungu zabo bwite.



Asubiza umuturage wibazaga niba kubana udasezeranye imbere y’amategeko hari itegeko ribihana, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasubije atazuyaje ko nta tegeko ribihana .Icyakora Ambasaderi Nduhungirehe yemeza ko inzego z’ibanze zishobora gukangurira abaturage kubana basezeranye biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Ambasaderi Nduhungirehe yemeza ko inzego z’ibanze zidakwiye gushishikariza abantu gusezerana imbere y’amategeko ku gahato ,cg ku mananiza . Ku bwa  Ambasaderi Nduhungirehe  ngo umuturage akwiye gushishikarizwa kubana n’uwo basezeranye, kuko abishaka cyane ko ari nawe ubifitemo inyungu nyinshi   nk’izishingiye ku izungura n’izindi zitandukanye.

Ambasaderi Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba atangagaje ibi nyuma y’icyemezo cyafashwe n’akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru giha ababana batarasezeranye  bo muri aka karere igihe cy’ukwezi kumwe gusa ,bagasezerana bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.

Aka karere ka Musanze kavuga ko umwanzuro nk’uyu wafashwe hagamijwe kukemura ibibazo byinshi bishingiye ku makimbirane yo mu ngo yose aturuka ku kuba imwe mu miryango ibana itarasezeranye byemewe n’amategeko. Icyakora benshi hirya no hino mu gihugu bamaganiye kure iki cyemezo bemeza ko nta tegeko ririho rihana imiryango ibana  itarasezeranye bityo n’akarere katashyiraho iyi miryango igitutu .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan5 years ago
    Noneho c meya yisubiyeho kubyo yavuze?
  • Rugema5 years ago
    Ambasaderi ndakwemera cyane nkundako uvugisha ukuri kandi utanga ibitekerezo nkunda.
  • Duck 5 years ago
    Ibitekerezo byawe ni byiza kabisa, hhhh wasanga hari n'abayobozi batazi amategeko mujye mu bahugura, bamenyeko uko amategeko akurikirana uhereye ku itegekonshinga.





Inyarwanda BACKGROUND