RFL
Kigali

'Ni ko zubakwa ariko nanjye ndi umuntu' Ubutumwa bwa Nirere Shanel ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/11/2018 9:50
1


Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 ku Isi hose muri rusange wari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, kuri uyu munsi umuhanzikazi Nirere Shanel yageneye ubutumwa abanyarwanda muri rusange abakungurira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa nabagore muri rusange.



Muri ubu butumwa Nirere Shanel yagize ati"Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore , dutekereze icyo twakora ku rwego urwo ari rwo rwose turiho tubirwanye twekuba indorerezi cyangwa ba ntibindeba. Ntiduhishe cyangwa duhishire abagabo barimo ba data na basaza bacu bajujubije abo bashakanye yaba abakoresha gukubita, amagambo atesha agaciro asesereza akamunga ubwonko n'umutima, hari n'abimana iposho kubera guhimana cyangwa kugira ngo "amwumvishe" nkuko bamwe babyita. "

Aha uyu muhanzikazi yakomeje agira ati"Ntabwo ari ko zubakwa kandi ntibikwiye kwihanganirwa. Ndabinginze ntituzongere kugira uwo tubwira ngo ni ko zubakwa cyangwa ngo ihangane, ahubwo tuzamube hafi tumubwire ko n'inka zitagikubitwa kandi ko mu Rwagasabo abagore bahawe uruvugiro (mu nteko ishingamategeko ni 68% ) bikaba ari ahacu ho gushirika ubwoba tagaharanira uburenganzira bwacu bw'ibanze kuko mu mbere ni twe tugomba kuhanoza maze umuryango twifuza ntujegajege. dushyigikirane , dufashanye , ntitugire isoni zo kuvuga ibitubaho ngo aha bataduseka. Twature nta byo gupfira imbere . Hoya nta guhishira ibidakwiye , mu gihe cy'amakuba ntitugashidikanye kwegera inshuti n'umuryango (ababyumva) ndetse no kugana abandi baba bafite ubumenyi mu bijyanye n'ihohoterwa ."

Shanel

Nirere Shanel ubutumwa yageneye abafana be n'abanyarwanda muri rusange

 Asoza ubutumwa yageneye abakunzi be nabanyarwanda muri rusange Nirere Shanel yagize ati"Hanyuma twijyane cyangwa dusabe inshuti n'abo mu muryango batwumva baduherekeze gushaka ubufasha mu bigo cyangwa amashyirahamwe y'abashinzwe kurengera uburenganzira bw'abahohotewe . Twese biratureba kubaka umuryango uhamye kandi usesuye . Umuntu ni umuntu, umugore si umutungo w' umugabo . Njye numva umugabo nyamugabo atakabaye akubita umugore n'abana ngo abahahamure. None akabazo k'amatsiko, umugabo ukora ibyo bamwita iki?"

Ngayo nguko ubwo ni ubutumwa Nirere Shanel yageneye abakunzi be nabanyarwanda muri rusange mu rwego rwo kwamaganira kure ihohoterwa rikorerwa abagore.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    naragukundaga ariko kuva mbonye ushyikira abambara ubusa no gukemanga abayobozi b'umuco nakugize zero ariko zero wabayeyo kubera kuvetera so ubu ntawukikwitayeho





Inyarwanda BACKGROUND