RFL
Kigali

Inkwano nticiririkanwa kandi nta wavuga ko yabuze umugabo kubera ikibazo cy’inkwano-MINISPOC

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2018 16:23
0


Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), isanga inkwano idakwiye guciririkanwa kandi ngo nta mukobwa wagombye kuvuga ko yabuze umugabo kubera inkwano.



Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, yabwiye Imvaho Nshya ko inkwano ari ikimenyetso kandi ko ikimenyetso nta kiguzi kigira. Yavuze ibi mu gihe mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko muri Paruwasi ya Kiziguro, hari abakobwa babyarira mu rugo kubera kwangirwa n’ababyeyi babo kurongorwa nta nkwano.

Minisitiri Nyirasafari asobanura ko nta giciro cy’inkwano kibaho kandi ko inkwano itagombye guciririkanywa. Yagize ati “Nta giciro cy’inkwano kibaho kuko umuntu si igicuruzwa, inkwano si itegeko ahubwo ni imwe mu migenzo myiza y’urukundo noneho imiryango ikarushaho gukundana.”

Yunzemo ati: “Udafite inkwano ntacyakubuza gukundana kuko inkwano ni ikimenyetso cy’urukundo kandi inkwano nticiririkanwa.” Akomeza avuga ko inkwano itangwa hakurikijwe ubushobozi umuntu afite agashimangira ko icyangombwa ari urukundo, cyane ko inkwano atari yo yubaka urugo.

Ati “Inkwano ntabwo ari yo yubaka urugo kuko utayitanze ukaba ukundana n’uwo washimye mwakubaka. Abantu bakwiye kureka kuyiha igisobanuro kitari cyo. Inkwano nticiririkanwa kandi nta wavuga ko yabuze umugabo kubera ikibazo cy’inkwano.”

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent, agaragaza ko ikibazo cy’inkwano cyafashe indi ntera kuko abakobwa barimo kubyarira iwabo cyangwa bakishyingira. Padiri Rutinduka avuga ko ibyo bikorwa kubera ko imiryango y’iwabo w’umukobwa banenze inkwano y’umusore, ibyo bigateza amakimbirane muri iyo miryango.

Agaragaza impungenge z’uko inkwano mu minsi izaza zizaba ikiguzi. Ati “Dufite impungenge z’uko zizaba ikiguzi kandi ubusanzwe zafatwaga nk’ikamba rihabwa ababyeyi b’umukobwa babashimira ko bareze neza. […] barashaka batishimiranye kubera ko umusore niba atanze inkwano y’amafaranga ibihumbi 500, umukobwa ategekwa kuzana ibishyingirwa bifite agaciro k’inkwano yatanzwe ibyo bigatuma imiryango itangira kugirana amakimbirane n’abashakanye bakabana batishimiranye.”

Ikibazo cy’inkwano ihanitse isabwa umusore mu Karere ka Gatsibo, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko atari akizi. Mazimpaka Philbert utuye mu Murenge wa Remera avuga ko umusore asabwa inkwano y’ibihumbi 500 yaba atayifite ntashyingirwe kandi akundana n’umukobwa.

Ati “Umusore w’inaha uko yaba ameze kose bamuca inkwano ihanitse nk’ibihumbi 500 bigatuma adashobora kubana n’uwo akunda. Iyo bimeze bityo bahitamo kwibanira badasezeranye cyangwa umukobwa bakamutera inda akazabyarira iwabo. Inkwano ishyizwe ku bihumbi 200 byatuma abasore bashyingirwa binyuze mu mucyo kandi ikindi inkwano ntizikwiye kuba ikibazo cyatuma abantu badashakana kandi barakundanye.”

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency International Rwanda aherutse gusobanura ko inkwano zitangwa muri iki gihe zitandukanye n’izo hambere kuko hari ababyeyi b’umukobwa babigize nko kugurisha. Yagize ati “Inkwano kera yari nziza koko. Cyari ikimenyetso cy’ubumwe hagati y’imiryango ishyingiranye, ubu rero byarahindutse kuko usanga baciririkanya nkaho bari kugurisha.”

Akomeza avuga ko uku guciririkanya hari ubwo gutuma umuryango mushya ugiye gushinga urugo, utangira uri mu myenda ya banki n’ahandi, nyuma kwishyura byananirana bikaba byakurura amakimbirane mu muryango cyangwa umugabo akajya abyitwaza, akavuga ko umuryango w’umugore ari wo nyirabayazana.

Ingabire asaba imiryango ishyingirana kudashyira imbere inkwano, ahubwo bakita cyane ku by’ibanze abana bayo bafite byo gutangira ubuzima, byaba ngombwa bakabashyigikira. Mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, bivugwa ko inkwano ari ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa, bashimirwa ko bareze neza.

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND