RFL
Kigali

Niba ukoresha Mituelle de santé, kuri ubu ushobora kujya kwivuza witwaje indangamuntu yawe gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/03/2018 13:27
3


Guhera tariki ya 01 Werurwe 2018 ni bwo ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda ( RSSB) cyemeje bidasubirwaho gahunda yo kwitwaza indangamuntu gusa ugiye kwivuza mu gihe usanzwe ukoresha Mituelle de santé.



Ariko nanone bidakuyeho ko n’ikarita isanzwe y’ubwisungane mu kwivuza yakoreshwa kuri ba bandi bataragira imyaka y’ubukure ngo bafate indangamuntu. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanyiriza imvune abasanzwe bakoresha Mituelle de santé, ubu bakaba bashobora kujya kwivuza bitwaje indangamuntu gusa bitabaye ngombwa ko bajya gushaka amakarita y’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’uko amakuru yose azajya atangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ngo ni ibintu bifasha abaturage cyane mu gihe bashaka kujya kwivuza ndetse n’abakozi ba Mituelle na bo ngo bibagabanyiriza imirimo bigatuma akazi kabo gakorwa ku buryo bunoze. Kuri ubu kandi ngo imisanzu ya mituelle ishobora gutangwa hakoreshejwe uburyo bwiza bwo kohereza amafaranga binyuze mu mirongo y’itumanaho ku babishaka nubwo n’uburyo bwari busanzwe bwo kwishyurira ku ma Banki no mu bigo by’imari nabyo bikiriho.

 

 Itangazo rishimangira iyo gahunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan6 years ago
    None ubwo buryo bushya bwo kwishyura bikorwa ute?bakagombye kudusobanurira
  • 6 years ago
    ibyo nibisanzwe kuko warishyuye mituele de santè ce posible question de registration ya nimero di identite
  • Rwema6 years ago
    Hari umuntu washyizeho comment y'igifaransa ariko cyakwica!!!!





Inyarwanda BACKGROUND