RFL
Kigali

USA: Perezida Kagame yibukije abitabiriye Inama Rusange ya LONI guhangana n’ibibazo byugarije isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2017 7:48
0


Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye ihurije hamwe abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi bakuru b’imiryango mpuzamahanga i New York.



Perezida Kagame yahamagariye ibuhugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyigikira Umunyamabanga Mukuru wawo mu migambi ye yo guhindura uyu muryango ukagira imikorere yita ku nyungu z’abawuhuriyemo bose. Yagize ati:

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akwiye umusanzu wacu kugira ngo ageze uyu muryango ku ntego, ndetse unashingire ku mpinduka. Dufite ibikenewe kandi ni inshingano yacu guhangana n’ibibazo byugarije isi, uhereye ku mihindagurikire y’ikirere, kubaka amahoro arambye, uburinganire mu bantu ndetse n’iterambere, aho tutaragera ku rwego rwo gukora ibikenewe.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabirye inama ya LONI

Perezida Kagame yavuze ko nkuko bigaragara kugeza ubu, Umuryango w’Abibumbye utarashobora gukora ibyo abawugize bawutegerejeho. Yagize ati:

Buri mwaka, Umuryango w’Abibumbye ugenera amamiliyari y’amadorari ibikorwa by’ubutabazi. Uyu muryango utanga urubuga ku masezerano mpuzamahanga akomeye ndetse unashyiraho gahunda rusange irebana n’ibibazo by’ingenzi bishingiye kuri za politiki, uhereye ku iterambere ukageza ku burenganzira bw’abagore. Ibi ni ibimenyetso by’umuryango ukenewe kandi unashoboye. Ariko na none, hakaba indi myumvire ivuga ko Umuryango w’Abibumbye utari kugera kubyo tuwutegerejeho kandi dukeneye.

Avuga ku mavugurura yatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye agamije by’umwihariko gushakira umuti ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Perezida Kagame yagize ati “Bimwe mu byo ikibazo gishingiyeho harimo: Ikizere gike ndetse no kubaza abayobozi ibyo bashinzwe ku rwego rudahagije biranga imiyoborere mpuzamahanga. Kugira ngo Umuryango w’Abibumbye ugere ku rwego rwo gutuma abantu bose babaho ubuzima bakwiriye, ukwiye kubaha abantu no kubafata kimwe ndetse no gucunga neza umutungo wawo. Ikoreshwa nabi ry’uyu mutungo si ikibazo gishingiye ku bitangazwa, ahubwo ni ikibazo kiriho kandi kigomba guhagurukirwa.”

Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Perezida Kagame yavuze ko hashingiwe kuri aya mavugurura, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika izashobora gukorana neza, by’umwihariko mu birebana no kubungabunga amahoro, urwego iyi miryango yombi isanzwe ikoranamo neza mu bihugu byinshi muri Afurika.

Perezida Kagame yanahamagariye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kwemeza amasezerano ya Kigali agamije kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere azwi nka “Kigali Amendment to the Montreal Protocol”. Akaba yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu gushyira iherezo ku ikoreshwa ry’ibyuka bihumanya ikirere.

ANDI MAFOTO:

António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN)

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND