RFL
Kigali

USA: Madamu Jeannette Kagame yasangije abari mu nama ya OAFLA impamvu u Rwanda rwita cyane ku buzima bw’abarutuye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2017 8:13
0


Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda, nyuma yo kwitabira inama ya 72 y'Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ndetse agatanga ikiganiro, yitabiriye inama ya OAFLA.



OAFLA ni umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida (Organization of African First Ladies against HIV/AIDS). Kuri uyu wa 19 Nzeri 2017, Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro ku bitabiriye inama y’Umuryango OAFLA yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikitabirwa n'abagore b’abakuru b’ibihugu bitandukanye.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yabanje gusangiza abari muri iyi nama aho u Rwanda rugeze mu kwita ku buzima bw'abarutuye. Yavuze ko u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurinda urubyiruko indwara z'ibyorezo zirimo na virusi itera SIDA, ibyo bigakorwa ku bufatanye na Leta y'u Rwanda hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.  Yasabye bagenzi be bitabiriye iyi nama gufasha urubyiruko kugera kuri serivisi z’ubuzima, kugira ngo hatagira ikibatangira mu kugera ku ntego bafitiye umugabane w’Afurika. Yagize ati:

Nk’igihugu kizera ko urubyiruko ari rwo maboko y’ejo, ntabwo twaterera iyo. Ni yo mpamvu dukomeza kongera ingufu mu kwita ku buzima, dukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu aribo twita abajyanama b’ubuzima.

JPEG - 272.1 kb

Madamu Jeannette Kagame hamwe n'abandi bafasha b'abakuru b'ibihugu

Madamu Jeannette Kagame yatanze ingero za bimwe mu bikorwa ahagarariye kandi yanashinze birimo Umuryango Imbuto Foundation ufite gahunda y’imyaka 12 yigisha abakobwa b’abangavu kumenya iby’ubuzima bwabo. Yavuze kandi ko mu Rwanda hari gahunda yo gufasha abana bavukanye virusi itera Sida bagera ku 8.134 kubasha kubona miti igabanya ubukana, anongeraho ko n’urubyiruko ruri mu kigero cy’ubugimbi rugera ku 9,904 ruri hagati y’imyaka 10 na 19 nabo bahabwa iyo imiti bakanakurikiranwa.

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije amahanga ko u Rwanda rwatangiye gahunda ya PMTCT yo gufasha kwita ku babyeyi bakibyara bafite ubwandu. Yavuze ko imbaraga z’ubumwe bw’abatuye Afurika zigomba gushyirwa mu buzima, imibereho myiza y’urubyiruko rw’abawutuye no mu nzego zose bireba hitabwa ku cyerekezo cyo kurandura ubwandu bushya mu mwaka wa 2020.Yagize ati: 

Kugeza ubu muri 2017,serivisi za gahunda ya PMTCT ziboneka ku kigero cya 96% mu mavuriro yose yo mu Rwanda. Bituma ababyeyi 343 438 batwite bapimwa virusi itera SIDA, muri bo 0.7% basanzwe bafite ubwandu, bavuye ku 0,9% mu mwaka ushize.

Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro


JPEG - 266.4 kb

Madame Jeannette Kagame hamwe n'abo bahuriye muri iyi nama

JPEG - 264 kb

Madamu Jeannette Kagame (ibumoso) na Madamu Roman Tesfaye uyobora OAFLA uyu akaba ari umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Twabibutsa ko umuryango OAFLA watangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA muri Afurika. Muri Nzeri 2016 ubwo yitabiraga iyi nama, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubuzima bw’imyororokere bw’abana b’abakobwa, bukwiye kwitabwaho mbere na mbere n’ababyeyi, abarezi n’abatanga serivisi z’ubuzima, kugira ngo babarinde ingaruka zirimo inda zitateganyijwe no gucikiriza amashuri.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imbogamizi z’umuco na sosiyete zidakwiye guca intege ibikorwa byo kwigisha abangavu ubuzima bwabo bw’imyororokere. Madamu Jeannette Kagame yanasangije abitabiriye inama imwe mu mishinga yo guteza imbere ubuzima muri rusange no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri, kwiteza imbere binyuze mu mishinga mito ibyara inyungu ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation.

Muri 2016 ubwo Madamu Jeannette Kagame yari mu nama ya OAFLA yigaga ku kwita ku buzima bw'imyororokere y'abangavu

Muri yo harimo gahunda zo kuboneza urubyaro, kurinda umubyeyi kwanduza umwana Virusi itera Sida, indyo yuzuye, ubufashamyumvire, uruhare rw’abagabo n’izindi hagamijwe kwita ku iterambere ry’umuryango. Madamu Jeannette Kagame ari mu bagize uruhare mu gutangiza iri huriro mu mwaka wa 2002. Yanaribereye umuyobozi kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006 icyo gihe akaba yaratangije gahunda yo kwita ku bana hakorwa ibishoboka ngo barererwe mu miryango "Treat every Child as Your Own”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND