RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ndayisenga wari ufunze yababariwe na Perezida Kagame nyuma yo gusabirwa imbabazi n’umwana we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2017 12:21
4


Kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri 2017 ni bwo Ndayisenga Yassin umugabo wari umaze amezi 8 ari muri gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame. Ndayisenga yasabiwe imbabazi n’umwana we igihe Perezida Kagame yiyamamarizaga i Nyamirambo.



Byari ibyishimo i Mageragere ubwo uyu mugabo yarekurwaga ahawe imbabazi na Perezida Kagame dore ko yari yarakatiwe imyaka ibiri. Ubwo yarekurwaga, umufasha we Umuhoza Asma yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kuba umugabo we arekuwe. Yashimiye Perezida Kagame wahaye imbabazi umugabo we. Uyu mubyeyi wari wasazwe n’ibyishimo byatumaga avugana amarira mu maso, yifuje kuba yazongera guhura na Perezida Kagame.

Hano ni igihe Perezida Kagame yahuraga n'uyu mwana Igisubizo Shaliha

Umwana w'umukobwa wa Ndayisenga Yassin ari we Igisubizo Swaliha Yasini ufite imyaka itanu gusa y'amavuko ni we wasabiye imbabazi papa we. Uyu mwana yabwiye abanyamakuru ko yabwiye Perezida Kagame ati”Uzafungure papa, igihe cyose nzaguhoraho…” Uyu mwana yahise atangaza ko Perezida Kagame yari yamwijeje ko azafungura umubyeyi we. Aha ni naho yahereye atangaza uko yahuye na Perezida Kagame anamushimira kuba ibyo yamusabye abimukoreye. Yagize ati “…Arabikoze ndamushimira nzahora mushimira”.

Kuri ubu Ndayisenga Yassin wamaze kurekurwa yakiriwe mu muryango we ndetse akaba yahise yerekeza mu rugo iwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, Ndayisenga akaba yahise avanwa i Mageragere aho yari afungiye.

Ndayisenga Yassin

Hano Ndayisenga yari agiye gusohoka muri gereza

Ndayisenga Yassin

Yavuye muri gereza nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame

Ndayisenga Yassin

Ndayisenga ni uyu wambaye ikanzu y'umweru

Ndayisenga YassinNdayisenga Yassin

Yasohokanye n'ibintu bye byose

Ndayisenga Yassin

Hano yari yitegeye umuryango we waje kumwakira

Ndayisenga Yassin

Ndayisenga Yassin

Yabanje gusinyira ko avuye muri gereza mu buryo bwemewe n'amategeko

Ndayisenga Yassin

Ndayisenga Yassin

Ndayisenga Yassin

Umugore wa Ndayisenga yagize ibyishimo birenze, amarira aratemba

Ndayisenga Yassin

Ibyishimo byari byose ku muryango wa Ndayisenga

Ndayisenga Yassin

Ndayisenga YassinNdayisenga Yassin

Bahise batahana nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame

Ndayisenga Yassin

Ndayisenga yasubiye iwe mu rugo nyuma yo gusabirwa imbabazi n'umwana we

Ndayisenga YassinNdayisenga Yassin

Ibyishimo byari byabarenze

Ndayisenga Yassin

Umugore wa Ndayisenga arashimira cyane Perezida Kagame

Ndayisenga Yassin

Ni umunsi utazibagirana mu buzima bwa Ndayisenga


AMAFOTO: MIHIGO Sadam- Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fiacrejr6 years ago
    izina niryo muntu IGISUBIZO abereye umuryangi we igisubizo, bibe isomo ntimukite abana banyu amazina mabi njya numva kuko burya izina maze kubibona kenshi ko rihuza nimico yumuntu. byiza cyane kuba his excellence akomeje kubabarira abaturage be kuko biba bikenewe, ahubwo byakabaye no kubandi kuko ntawukora icyaha anezerewe
  • Kiki6 years ago
    Sha bajyabavugango umwanzi ntakabyaroe, nibyokoko. Sibwumwanawe wimyaka4 gusa amufunguje yarikuzaborera muburoko? Akubereye igisubizo koko wariwaramwiseneza. Mazenawe umubabarire ntuzasubire mubiyobyabwenge, ahubwufatananyena polisi kubirwanya uyerekenabandi mwafatanyaga nabakiliyabanyu bose tubihashye niwomusanzu tugutezeho
  • Mimi6 years ago
    Ngaho taha ntuzongere gukora icyaha ukundi. Kuko uwo mwana amahirwe yagize yo kwihurira n'umukuru w'igihugu utazi niba azongera kuyagira!
  • Hollah6 years ago
    Izina niryo muntu koko ndabibonye #Igisubizo! Mbonye ubuhamya Sinzita umwana wanjye izina ribi cg ridafite igisobanuro





Inyarwanda BACKGROUND