Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeli 2018 nibwo ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’ikipe ya Arsenal mu buryo buzwi nka Visit Rwanda, Laureano Bisan Etamé-Mayer yasuye u Rwanda aganiriza abana bakina umupira w’amaguru.
Ni igikorwa cyabereye kuri sitade Amahoro i Remera aho uyu mugabo w’imyaka 41 yahuye n’abana bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo basangizwe ubuhamya bw’uko umukinnyi w’Umunyafurika ashobora gukina umupira akagera ku rwego mpuzamahanga.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na Uwacu Julienne Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) wishimiye cyane uruzinduko rwa Lauren yagiriye mu Rwanda kandi ko bizakomeza kurushaho kuba byiza muri gahunda u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal.
Laureano Bisan Etamé-Mayer yakirwa na Minisitiri Uwacu Julienne
Mu ijambo rye, Uwacu Julienne yavuze ko ku rwego rwa MINISPOC babona ari igikorwa cy’inyamibwa kuko ngo kuba abana bahuye n’abakinnye ku rwego rwo hejuru bizafasha cyane mu myumvire y’abakiri bato, gusa ngo biracyaza.
“Lauren yadusuye nk’u Rwanda ahura n’abana ariko nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo by’amatsiko, kumenya uko yabigenje ngo agere aho ageze, icyo u Rwanda rukwiye gushyiramo imbaraga. Ku rwego rwacu rero nka Minisiteri ifite siporo mu nshingano turabona ari igikorwa cyiza kuko aba bana bafite inzozi, iyo bahuye n’ababashije gutera intambwe nini nibaza ko ari umwanya utuma babona ko bishoboka. Tukaba dushima cyane ubufatanye dufitanye na Arsenal kandi navuga ko aka ari akantu gato kuko muri gahunda ziri imbere tuzareba uko twakorana ibirenze ibi”. Uwacu Julienne
Laureano Bisan Etamé-Mayer umunya-Cameroun w’imyaka 41, aganira n’abanyamakuru yavuze ko yishimiye uburyo ibintu byari biteguye ndetse n’uburyo hari hari abana b’abakobwa n’abahungu bafite impano ku mupira w’amaguru kandi ko abifuriza kudacika integer bagakomeza gukunda umupira kuko ari umwuga nk’indi.
“Nishimye cyane kuko nasanze mu Rwanda hari abana b’abakobwa n’abahungu bakiri bato bafite impano, nababonye bakina kandi nizera ko mu gihe baba badacitse intego ngo babihagarike byazabageza aheza kuko umupira w’amaguru ni umwuga mwiza”. Lauren
Laureano Bisan Etamé-Mayer yakinnye muri Arsenal mu 2000 kugeza mu 2007
Laureano Bisan akomeza avuga ko yaje mu Rwanda nk’umuntu wabaye muri Arsenal kuri ubu iyi kipe ikaba ibanye neza n’u Rwanda muri gahunda yo gukangurira isi gusura ibyiza by’u Rwanda.
“Si ubwa mbere ngeze mu Rwanda kuko mu myaka itanu ishize nari hano. Nkigera mu Rwanda ku nshuro yanjye ya kabiri natunguwe cyane kuko nasanze ibintu byose byarahindutse ibindi ari bishya. Nizera ko rero buri muntu wasura u Rwanda atabura igishya ahabona cyangwa ngo ahakure”. Lauren
Laureano Bisan Etamé-Mayer yabonye izuba kuwa 19 Mutarama 1977, akaba umunya-Cameroun ufite inkomoko muri Equatorian Guinea, yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Arsenal n’ikipe y’igihugu ya Cameroun.
Abanyarwanda bafana Arsenal bari bazindutse
Laureano yafashije Arsenal (2000-2007) gutwara bimwe mu bikombe birimo n’icya shampiyona 2003-2004 igikombe batwaye badatsinzwe umukino n’umwe (Unbeaten Run), uyu kandi yafashije Cameroun gutwara umupira wa Zahabu mu mikino Olempike yaberaga i Sudney muri Australia mu 2000.
Uretse kuba yarakiniye ikipe ya Arsenal, Laureano yakinnye muri Urtrera (1995-1996), Sevilla B (1996-1997), Levante (1997-1998), Mallorca (1998-2000), Arsenal (2000-2007), Portsmouth (2007-2009) asoreza muri Cordoba mu 2010.
Laureano Bisan Etamé-Mayer yakinnye mu ikipe y’igihugu ya Cameroun (U23) imikino itandatu (6) abatsindira ibitego bitatu (3) nka myugariro. Ikipe y’igihugu nkuru (Senior) yakinnyemo imikino 24 atsinda igitego kimwe nka myugariro.
Abatoza b'abari n'abategarugoli bari muri iki gikorwa
Abana bakurikiye inama za Laureano
Abana bakurikiye inama za Laureano nyuma bariforozanya
Laureano ahura n'abana bakina umupira w'amaguru
Habimana Hussein (Ibumoso) umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira na Laureano Bisan Etamé-Mayer (Iburyo)
Abana bakina ngo bereke Laureano icyo bashoboye
Abana bari bazindukiye muri Sitade Amahoro bategereje Laureano
Abatoza babanje kujya inama mbere yo gutangira akazi
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO