RFL
Kigali

VIDEO: Mugisha ufata Inyarwanda.com nk’umubyeyi w'umuziki nyarwanda yayigeneye impano anagira icyo yisabira Perezida Kagame

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/11/2018 21:04
5


Mugisha Gislain umusore muto w’imyaka 18, nta shuri yigeze yigiramo gushushanya nyamara ibyo ukuboko kwe gukora biratangaje. Ni umunyeshuri muri kaminuza ufite inzozi zo kuzakora ibishushanyo rurangiranwa, yageneye Inyarwanda impano y’isabukuru y’imyaka 10 imaze isakaza umuziki nyarwanda ku isi hose.



Ugikubita amaso iyi mpano Gislain yageneye Inyarwanda, usanga yarayigereranyije n’umubyeyi w’umuziki nyarwanda. Ni ifoto Mugisha yashushanyije mu gihe cy’ibyumweru 2 akoresheje ikaramu imwe y’ibara ry’ubururu, ariko kuko atari byo yakoraga umunsi wose, avuga ko amasaha yakoresheje abarirwa muri 42. Avuga ko impamvu yashushanyije iyi mpano mu ishusho y’umugore w’umunyarwandakazi, ari ukugaragaza ko ‘Inyarwanda ari umubyeyi ufitanye isano y’amaraso n’umuziki Nyarwanda’.

Gislain

Impano Mugisha Gislain yageneye INYARWANDA afata nk'umubyeyi w'amaraso w'umuziki nyarwanda

Mugisha Gislain yize amashuri y’icyiciro rusange mu iseminari nto ya St Pie X ku Nyundo akomereza icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye muri College du Christ Roi i Nyanza aho yize Imibare- Ubutabire- Ibinyabuzima (MCB). Kuri ubu yiga muri INES Ruhengeri muri Biomedical Laboratory Sciences. Ibi abifatanya no gushushanya nibura amasaha 3 ku munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA, Gislain avuga ko ahuye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame icya mbere yamugezaho ari uguha abanyabugeni bashushanya inzu ndangamurage irimo ibishushanyo bitari ibya kera gusa ku buryo abanyamahanga bajya baza kureba impano z’abanyarwanda bashushanya muri iki gihe.

Reba amafoto agaragaza akazi Gislain akoresha ikaramu:

Gislain

Ubwo yatangiraga gushushanya impano yageneye INYARWANDA yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze igeza ku banyarwanda umuziki n'amakuru y'imyidagaduro y'umwimerere

Gislain

Gislain

Uko yakomezaga akazi, ibintu byarushagaho kugaragaza umucyo

GislainGislain afite ibindi bishushanyo byuje ubuhanga yakoresheje ikaramu

Gislain

Gislain

Gislain

Yitegereza ibishushanyo amara amasaha atari macye arema

Gislain yagarutse ku bijyanye n’inzozi afite, uko yinjiye mu bijyanye no gushushanya akoresheje ikaramu gusa, n’ibindi bitandukanye.

KANDA HANO HEPFO UREBE IKIGANIRO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maurice5 years ago
    Courage bro! Go higher @mugisha
  • Theophile5 years ago
    courage musore, ufite impano nziza pe
  • Ndagijimana jean de la croix5 years ago
    Sha courge big bro kdi koko Imana izagufashe kungera kunzozi wifuza
  • emmanuel Niyonkuru5 years ago
    eeeehhh mubRwanda habaho impano nk'iyi!!!!gusa biratangaje kandi birashimishije, uwo musore rwose akomereze aho kbx abanyarwanda turamushyigikiye!!!
  • Bernard5 years ago
    Well done! Komereza aho iyo mpano gushaka ni ugushobora. We are encouraging you. All the best





Inyarwanda BACKGROUND