Mugisha Gislain umusore muto w’imyaka 18, nta shuri yigeze yigiramo gushushanya nyamara ibyo ukuboko kwe gukora biratangaje. Ni umunyeshuri muri kaminuza ufite inzozi zo kuzakora ibishushanyo rurangiranwa, yageneye Inyarwanda impano y’isabukuru y’imyaka 10 imaze isakaza umuziki nyarwanda ku isi hose.
Ugikubita amaso iyi mpano Gislain yageneye Inyarwanda, usanga yarayigereranyije n’umubyeyi w’umuziki nyarwanda. Ni ifoto Mugisha yashushanyije mu gihe cy’ibyumweru 2 akoresheje ikaramu imwe y’ibara ry’ubururu, ariko kuko atari byo yakoraga umunsi wose, avuga ko amasaha yakoresheje abarirwa muri 42. Avuga ko impamvu yashushanyije iyi mpano mu ishusho y’umugore w’umunyarwandakazi, ari ukugaragaza ko ‘Inyarwanda ari umubyeyi ufitanye isano y’amaraso n’umuziki Nyarwanda’.
Impano Mugisha Gislain yageneye INYARWANDA afata nk'umubyeyi w'amaraso w'umuziki nyarwanda
Mugisha Gislain yize amashuri y’icyiciro rusange mu iseminari nto ya St Pie X ku Nyundo akomereza icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye muri College du Christ Roi i Nyanza aho yize Imibare- Ubutabire- Ibinyabuzima (MCB). Kuri ubu yiga muri INES Ruhengeri muri Biomedical Laboratory Sciences. Ibi abifatanya no gushushanya nibura amasaha 3 ku munsi.
Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA, Gislain avuga ko ahuye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame icya mbere yamugezaho ari uguha abanyabugeni bashushanya inzu ndangamurage irimo ibishushanyo bitari ibya kera gusa ku buryo abanyamahanga bajya baza kureba impano z’abanyarwanda bashushanya muri iki gihe.
Reba amafoto agaragaza akazi Gislain akoresha ikaramu:
Ubwo yatangiraga gushushanya impano yageneye INYARWANDA yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze igeza ku banyarwanda umuziki n'amakuru y'imyidagaduro y'umwimerere
Uko yakomezaga akazi, ibintu byarushagaho kugaragaza umucyo
Gislain afite ibindi bishushanyo byuje ubuhanga yakoresheje ikaramu
Yitegereza ibishushanyo amara amasaha atari macye arema
Gislain yagarutse ku bijyanye n’inzozi afite, uko yinjiye mu bijyanye no gushushanya akoresheje ikaramu gusa, n’ibindi bitandukanye.
KANDA HANO HEPFO UREBE IKIGANIRO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
TANGA IGITECYEREZO