RFL
Kigali

Mugiraneza Anaclet w’i Ndera ni we wegukanye moto ya 8 muri Airtel Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/11/2017 16:48
0


Uyu musore ukiri muto ni we wabaye umunyamahirwe wa 8 muri poromosiyo ya Tunga, iyi moto yayitsindiye afite amanota arenga miliyoni 34, akaba yishimiye cyane kuba Airtel imuhaye imoano izatuma abasha kwiteza imbere.



Uyu musore atuye mu murenge wa Ndera akaba asanzwe akora umwuga wo gusudira, yavuze ko gutsindira moto ari ibintu bikomeye cyane kuri we. Yagize ati “Kuri njye ni ibintu byandenze kuko narebye abandi banyamahirwe nshiramo umwete nti reka ngerageze wenda amahirwe yansekera none koko yansekeye nibyo byishimo mfite.”

Anaclet yegukanye moto ya 8 muri Airtel Tunga

Uyu musore avuga ko yakoresheje ibihumbi 60 gusa kugira ngo atsindire iyi moto kuko yagendaga ashyiramo amainite ubundi agakina agerageza kongera amanota. Uyu musore ngo ntazi gutwara moto ariko ngo agiye guhita ayiga ndetse ashake n’ibyangombwa ku buryo yajya afatanya gusudira no kubyaza umusaruro iyi moto atsindiye. Mu gihe abaye ashaka ibisabwa ngo ayitware, ngo araba ayihaye undi muntu uzi gutwara amufashe kuyibyaza umusaruro.

Anaclet asobanura uburyo yatsindiye moto

Gatera Happy ni umukozi muri Supply Chain muri Airtel, yavuze ko poromosiyo ya Tunga yashyizweho igamije guteza imbere abanyarwanda by’umwihariko abakiliya ba Airtel. Yaba we ndetse na Anaclet watsindiye moto, bose barashishikariza abantu kwitabira gukina muri iyi poromosiyo bakagerageza amahirwe dore ko ubu hasigaye moto 4 zo gutsindira ndetse n’imodoka. Anaclet yatsindiye iyi moto akinnye icyumweru kimwe gusa kandi adakoresheje amafaranga menshi, dore ko gutsindira moto bisaba amanota kurusha uko bisaba gukoresha amafaranga menshi.

Haracyari izindi moto 4 zo gutsindira n'imodoka

Happy yavuze ko izi moto zitsindirwa ziteza imbere ba nyir’ukuzitsindira ndetse zikagirira akamaro igihugu kuko umusaruro uzivuyemo uvamo n’umusoro. Gukina muri poromosiyo ya Airtel Tunga ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa guhamagara 155 bitwara igiceri cy’ijana gusa, ugasubiza ibibazo bibazwa, uko usubije neza uhabwa amanota 100, utasubiza neza ugahabwa 50. Igihembo gishyikirizwa uwo simukadi yakinnye yanditseho ndetse ayo mazina akagomba kuba ahuye n’ayo ku ndangamuntu.

Gatera Happy

Kugeza ubu hasigaye moto 4 zo gutsindirwa ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicarwamo. Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND