RFL
Kigali

MU MAFOTO 150: Hatanzwe ibihembo ku banyamakuru bahize abandi muri 2017

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:8/11/2017 18:53
0


Igikorwa cyo guhemba abanyamakuru bitwaye neza kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo, 2017, cyahuriranye n’umunsi Mpuzamahanga Nyafurika w’itangazamakuru. Uwatwaye ibihembo byinshi ni Peter Muyombano watahanye million zirenga ebyiri n’igice (2.800.000Frws) abikesha ibihembo bine.



Mbere yo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru, habanje ibiganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ku cyakorwa ngo itangazamakuru ritere imbere. Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bagarutse ku kamaro k’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Louise Mushikiwabo, yavuze ko Guverinoma izakomeza kurishyigikira ngo rirusheho gutera imbere. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, we yavuze ko umubare w’ibinyamakuru bimaze kuvuka n’ubwiza bw’amakuru atangazwa mu Rwanda bigaragaza neza ko hari iterambere.

Nyuma y’ibi biganiro nyunguranabitekerezo, hakurikiyeho umuhango wo guhemba abanyamakuru bakoze inkuru zahize izindi n’ibitangazamakuru bitandukanye byitwaye neza. Iki ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyborere ‘RGB’, gifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) n’ibindi bigo byanagize uruhare mu gutanga ibihembo byihariye mu kiswe ‘special categories’.

Peter Muyombano yabaye umunyamakuru w'umwaka mu bagabo

Mu byiciro byahembwe, hagaragayemo udushya dutandukanye aho   umunyamakuru Peter Muyombano yegukanye million ebyiri n’ibihumbi Magana inani (2.800.000Frws) abikesha ibihembo bigera kuri 4 birimo n’icyo kuba umunyamaku w’umwaka. Ikindi cyagaragaye nk’ikidasanzwe, ni uko Emmanuel Rushingabigwi wamenyekanye mu Rwanda mu itangazamakuru yahawe igihembo nk’Umunyamakuru w’ibihe byose (Lifetime Achievement Award). 

Uyu Rushingabigwi, ntakiriho yitabye Imana mu mwaka wa 2016 azize cancer. Uyu munyamakuru watabarutse afite imyaka 61, yakoze kuri Radiyo Mpuzamahanga y’Abadage ‘Deutsche Welle’ (DW), Radiyo Muhabura, Benevolencia na Televiziyo y’u Rwanda aza no kugira uruhare rukomeye mu mishinga itandukanye yo guteza imbere itangazamakuru.

Twabibutsa kandi ko muri ibi bihembo ‘Developmental Journalism Awards’, AfriFame Pictures yahawe igihembo nka kompanyi yahize izindi mu gukora filime nziza y'uruhererekane itambuka kuri Televiziyo. Iyo filime ni Seburikoko ikunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no hanze ndetse nayo ikaba yahembwe nka filime nziza mu Rwanda mu zitambuka kuri Televiziyo.

Misago Nelly Wilson uyobora Afrifame Pictures

DORE IBYICIRO BYAHEMBWE:

Umunyamakuru w’ibihe byose (Lifetime Achievement Award): Emmanuel Rushingabigwi

Umunyamakuru w’Umwaka: Peter Muyombano/Flash Media

Umunyamakuru uvuga neza amakuru kurusha abandi:

1. TV: Gloria Mukamabano & Ingabire Egidie Bibio /RBA

2. Radio: Thicien Mbangukira/Radio Izuba

Inkuru icukumbuye (Investigative story):

1. Kuri TV: Callixte Ndagijimana/TV1

2. Kuri Radio: Mukarurangwa Pauline/Radio Izuba

3. Ku gitangazamakuru cyandika ku mpapuro: Edmund Kagire/The EastAfrican

4. Ku gitangazamakuru cyandika kuri internet: Ntakirutimana Deus & Girinema Philbert/Igihe.com

Feature, Documentary, Magazine:

Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri internet: Tashobya Athan/The New Times

Radio: Bagambaki Grace Marie/RBA

TV: Peter Muyombano/Flash TV

Ku kinyamakuru gisohoka ku mpapuro: Niyingize Remy/The Newtimes

Ikiganiro cy’umwaka:

Ikiganiro cya TV cy’umwaka gica kuri TV1

Ikiganiro cya Radio cy’umwaka: “Isi ya none”/ RBA

Icyiciro cy’inkuru nziza:

1. Inkuru Nziza Kuri TV: Peter Muyombano/Flash TV

2. Inkuru Nziza Kuri Radio: Muhire Aphrodice/RBA

3. Inkuru Nziza Yasohotse ku mpapuro (Print) : Edmund Kagire/The EastAfrican

4. Inkuru Nziza yasohotse kuri Internet: Ntireganya Emmanuel/The NewTimes

Umunyamakuru wafashe amashusho n’amafoto meza (video & photo journalism category/motion):

Photo: Muzogeye Plaisir/Kigali Today

Video: Sindayigaya Fidèle/TV1

Umunyamakuru w’imikino uhiga abandi:

1. Kuri TV: Kayishema Tity Thiery/TV10

2. Kuri radio: Habarugira Patrick/RBA

3. Ku kinyamakuru gisohoka kuri Internet no ku mpapuro: Geoffrey Asiimwe/The New Times

Radio y’abaturage ihiga izindi: Radio Huguka

Radio ikunzwe kurusha izindi: Radio Rwanda

Ikinyamakuru gikunzwe kuruta ibindi byandikirwa kuri internet: Igihe.Com:

Televiziyo ikizamuka: TV 10

BEST DRAMA:

TV: Seburikoko (Ikorwa na Afrifame Pictures)

Radio: Urunana

Umunyamakuru wahize abandi w’umugore: Mutesi Maggie/RBA

IBYICIRO BYIHARIYE

Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku bumwe n’ubwiyunge:

1. TV: Manishimwe Jean Damascène /RBA

2. Radio: Bagambake Marie Grace/RBA

3. Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri internet: Kanamugire Emmanuel/Igihe.com

Abanyamakuru banditse inkuru nziza ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

TV: Cyubahiro Bonaventure/Royal TV

Radio: Mujawamariya Juventine/City Radio

Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri Internet: Peace Hillary /Magazine

Inkuru ku gutanga Serivisi nziza: Mutuyeyezu Jean Claude/RBA

Inkuru ku guteza imbere amakoperative: Malachie Hakizimana/KT Radio

Inkuru ku guteza imbere ikoranabuhanga

TV: Kalinijabo J de Dieu/TV1

Radio: Mukarurangwa Pauline/Radio Izuba

Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri internet:Edmund Kagire/The EastAfrican

Inkuru ku kurwanya ruswa

TV: Peter Muyombano/Flash TV

Radio: Ntirenganya Gentil Gedeon/KT Radio

Ku kinyamakuru cyandikirwa kuri Internet: Nasra Bishumba/The NewTimes

Inkuru ku buzima

TV: Kwizera Richard/Kigali Today

Radio: Niyodushima Dieudonne / Flash FM

Ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet: Mukagahizi Rose/Imvaho Nshya

KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO Y'UKO UYU MUHANGO WAGENZE

Dream Boys yaririmbye muri ibi birori


Ingabire Egidie Bibio wa RBA yahembwe nk'umunyamakuru uvuga neza amakuru

Pastor Cleophas Barore yakira igihembo cyahawe Radio Rwanda


Prof Shyaka Anastase uyobora RGB

Anastase Murekezi, Umuvunyi Mukuru

KNC yakira igihembo cyahawe Tv1

Nelly Misago Wilson umuyobozi wa Afrifame Pictures

Peacemaker Mbungiramihigo umuyobozi wa MHC

Dr Christopher Kayumba, umushakashatsi, umusesenguzi wa Politiki akaba n'umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda

KNC

Umunyamakuru Eugene Anangwe wa Televiziyo y'u Rwanda yatunguye umukunzi we


Eugene Anangwe yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore

Yamwambitse impeta y'urukundo

Bahise bajya gusuhuza abanyacyubahiro

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND