Edgar Lungu umukuru w'igihugu cya Zambia ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21/02/ 2018 kugeza kuri uyu w Kane. Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Perezida Edgar Lungu.
Perezida w'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Perezida Lungu wa Zambia mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre. Perezida Lungu wavuze ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda, yashimiye cyane Perezida Kagame kuba yaratowe ku buyobozi bw'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU), akaba yizeye ko bizatuma intego z’umuryango zigerwaho.
Perezida Kagame asangira na Perezida Lungu
Mbere yo gusangira na Perezida Kagame, Perezida Lungu uri mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri aho yaje mu rwego rw’imibanire hagati y’u Rwanda na Zambia, akigera i Kigali yahise ajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Lungu yasuye igice cyagenewe inganda giherereye i Masoro.
REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YASANGIRAGA NA PEREZIDA LUNGU
Perezida Kagame na Perezida Lungu baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi
Perezida Lungu yavuze ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda
Perezida Kagame yashimiye Perezida Lungu witabiriye ubutumire bwe
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO