RFL
Kigali

MU MAFOTO: Perezida Kagame yasangiye ku meza na Perezida wa Zambia Edgar Lungu uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2018 10:04
0


Edgar Lungu umukuru w'igihugu cya Zambia ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21/02/ 2018 kugeza kuri uyu w Kane. Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Perezida Edgar Lungu.



Perezida w'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Perezida Lungu wa Zambia mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre. Perezida Lungu wavuze ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda, yashimiye cyane Perezida Kagame kuba yaratowe ku buyobozi bw'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU), akaba yizeye ko bizatuma intego z’umuryango zigerwaho.

Perezida Kagame asangira na Perezida Lungu

Mbere yo gusangira na Perezida Kagame, Perezida Lungu uri mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri aho yaje mu rwego rw’imibanire hagati y’u Rwanda na Zambia, akigera i Kigali yahise ajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Lungu yasuye igice cyagenewe inganda giherereye i Masoro.

REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YASANGIRAGA NA PEREZIDA LUNGU

Perezida Kagame na Perezida Lungu baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi

Perezida Lungu yavuze ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Perezida Lungu witabiriye ubutumire bwe

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND