RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Umuhango wo Kwita Izina witabiriwe n'abantu uruvunganzoka basusurukijwe na Mafikizolo, Bruce Melody na Riderman

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2018 23:33
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu Kinigi habereye umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 23. Ni umuhango witabiriwe n'abantu uruvunganzoka basusurukijwe n'abahanzi banyuranye barimo Mafikizolo, Riderman, Peace Jolis na Bruce Melody.



Ni ku nshuro ya 14 umuhango wo Kwita Izina wari ubaye. Ni umuhango wabereye mu Kinigi mu nkengero z'ibirunga by'u Rwanda ahasanzwe hakurura ba Mukerarugendo batari bake dore ko ari agace gakunze gutemberwa cyane. Ingagi 23 ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018 ni zo ziswe amazina. 

Uyu muhango witabiriwe ku rwego rwo hejuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango aha akaba yari aherekejwe n'abayobozi banyuranye barimo; Minisitiri Francis Kaboneka, Minisitiri Uwacu Julienne, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ndetse n'abayobozi ba RDB banyuranye. Muri uyu muhango abana 23 bahawe amazina n'abashyitsi banyuranye bari bitabiriye uyu muhango nk'uko tugiye kubagezaho amazina yose yiswe abana b'ingagi biswe amazina uyu munsi.

Abantu ibihumbi byinshi bitabiriye uyu muhango, basusurukijwe n'abahanzi barimo; Mafikizolo, Peace Jolis, Sebeya Band na Riderman na Bruce Melody. Umuhanzi w'icyamamare Akon yari yatangajwe mbere ko azaza mu muhango wo kwita izina ndetse ashyirwa no ku rutonde rw'abazita amazina abana b'ingagi, gusa ntiyabashije kuboneka. Muri uyu muhango nk'uko twabivuze haruguru, abana b'ingagi 23 ni bo biswe amazina.

Dore amazina yose yiswe abana b'ingagi 23;

 -Samba Bathily: Yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’ 
 -Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Yahaye ingagi izina rya ‘Imbaga’ 
 -Michael Wale: Yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’
 -Thomas Krulis: Yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’ 
 -Judith Kakuze: Yahaye ingagi izina rya ‘Indakemwa’ 
 -Dr. Olusegun Obasanjo: Yahaye ingagi izina rya ‘Aremu’. Ni izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo buri mwana ni ingenzi mu muryango

- Alexa Gray: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’ 
- Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Yise umwana izina rya ‘NaYombi’

- Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’ 
- Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’ 
-Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’

-Indi ngagi yiswe ‘Umuryango’, uwayise iri zina ni Josette Sheeran
- Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’ 
- Michael O’Brien-Onyeka: Yahaye ingagi izina rya ‘Umuseke’ 

-Adrian Gardiner: Yahaye ingagi izina rya ’Irebero’ 
- Strive Masiyiwa: Yahaye ingagi izina rya ‘Ishusho’ 
-Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro’ 

- Alexandra Virina Scott: Yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’ 
- Rao Hongwei: Yahaye izina ry’Igishinwa risobanuye ’Uburumbuke’ 
-Hugh Fernley-Whittingstall: Yahaye ingagi izina “Amatungo” 
- Jeannette Uwiragiye: Yahaye ingagi izina “Irebe” 
- Amadou Gallo Fall: Yahaye ingagi izina ‘Kwiyongera’ 
-Graca Machel: Yahaye ingagi izina ‘Urugori’

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU KINIGI



KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND