RFL
Kigali

MU MAFOTO: Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga 2500 rurimo n'abahanzi b'ibyamamare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2018 22:30
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yagiranye ikiganiro n'urubyiruko rusaga 2500, ruri mu byiciro bitandukanye yaba imyidagaduro, Politiki, ba rwiyemezamirimo n'abandi.



Ni ikiganiro 'Young Professionals #MeetThePresident' cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo aho urubyiruko rwacyitabiriye rwahawe impanuro na Perezida Kagame. Ni ikiganiro cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi nyarwanda b'ibyamamare ndetse basusurutsa abacyitabiriye barizihirwa cyane. Bamwe mu bahanzi bari muri iki kiganiro twavugamo; Bruce Melodie, Oda Paccy, Christopher, Yvan Buravan, Charly na Nina, Davis D, Phiona Mbabazi n'abandi.

Bamwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda bitabiriye iki kiganiro

Perezida Paul Kagame yikije cyane ku kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge. Yavuze ko kuba utanywa cyangwa ngo ukoreshe ibiyobyabwenge bidahagije ahubwo ko buri wese agomba no kubibuza inshuti ze. Yagize ati: "Kuki watuza mu gihe inshuti, abavandimwe, abo witaho bishoye mu biyobyabwenge? Kuki utahaguruka ngo ubabuze. Ntabwo ari uko ari bibi gusa, ahubwo birica, bitwicira imiryango n’igihugu. Imiryango yanyu irabakeneye, igihugu cyanyu kirabakeneye."

Perezida Kagame aganiriza urubyiruko rwitabiriye iki kiganiro

Yabibukije ko ari bo Rwanda rw'ejo, bityo bakaba bakwiriye gutegura neza ejo habo heza. Yabijeje inkunga ishoboka ku cyabafasha kugera ku ndoto zabo. Muri iki kiganiro, urubyiruko rwahawe umwanya rubaza ibibazo bitandukanye umukuru w'igihugu. Igor Mabano, umwe mu bize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo yabajije ikijyanye na salle nini yo gukoreramo ibitaramo, Perezida Kagame yemerera urubyiruko ko bagiye gushaka uko bajya bakorera mu nyubako y'Icyicaro gikuru cy'Umuryango FPR Inkotanyi. 

REBA AMAFOTO


Bahawe umwanya babaza umukuru w'igihugu ibibazo




KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

AMAFOTO:Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND