RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: FPR Inkotanyi yakoze inama mpuzamahanga yiga ku kwibohora no kwiyubaka kugamije guhindura Afurika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2017 22:30
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 12/12/2017 umuryango FPR-Inkotanyi wakoze inama mpuzamahanga yigaga ku kwibohora nyako, kwiyubaka ndetse kwigira mu guhindura umugabane wa Afrika. Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama.



Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy'umuryango FPR-Inkotanyi giherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Kwibohora kuganisha ku iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika". Iyi nama ikozwe mu gihe FPR-Inkotanyi irimo kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze. Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama byibanze ku buhamya bw’abantu bazi neza urugendo FPR-Inkotanyi yanyuzemo mu myaka 30.

Iyi nama yateguwe na FPR Inkotanyi, yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame; Benjamin Mkapa na Madamu we; Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije uw’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika, abahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia, mu Bushinwa n’abandi abashakashatsi baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi. Hari kandi bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Leta y'u Rwanda. 

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi nama

Muri iyi nama hashimangiwe ubufatanye bw’Abanyafurika n’uruhare rwa FPR-Inkotanyi mu guteza imbere Afurika. Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe yabwiye abari muri iyi nama ko ashingiye ku bunararibonye bwa FPR n'abanyarwanda, asaba abanyafrika kwibohora ubwabo kugira ngo bagere ku iterambere rirambye. Yagize ati:

Nshingiye ku bunararibonye bwa FPR n’Abanyarwanda muri rusange, ndasaba Abanyafurika kwibohora ubwabo kandi bagafata ingamba zishingiye ku gusaranganya ubutegetsi, guha umwanya abaturage mu bibakorerwa, kubungabunga amahoro n’iterambere rirambye ry’uyu mugabane.

Bazivamo Christophe umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi

Benjamin Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko kugera ku iterambere ari umusaruro w'ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Yavuze kandi ko u Rwanda ari igihugu cy'icyitegererezo mu kugaragaza ko Jenoside ishobora guhagarikwa, igihugu kikongera kubaho no gutera imbere. Yagize ati: 

U Rwanda ubu ni igihugu cy’icyitegererezo mu kugaragaza uko Jenoside ishobora guhagarikwa hagakurikiraho ubuzima bwiza. Kugera ku iterambere ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza, ibyagezweho by’intangarugero tubikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.

Benjamin Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania

Benjamin Mkapa yavuze ko Perezida Paul Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugera kuri byinshi, bityo akaba abishimirwa na benshi ku mugabane wa Afurika. Yagize ati “Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere tubona mu Rwanda.” Yasabye kandi ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka byose bigaha urubyiruko icyizere cy’ubuzima bwiza, ku buryo ruhindura ibitekerezo byo kumva ko ubuzima bwiza buba i Burayi gusa.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IYI NAMA

Iyi nama yitabiriwe n'abasaga 1000

Prof Shyaka Anastase uyobora RGB yitabiriye iyi nama

Minisitiri Louise Mushikiwabo nawe yari ahari

Ngarambe François (iburyo) Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa FPR Inkotanyi

Bazivamo Christophe umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi

Hon Musoni James (ibumoso)

Minisitiri Uwacu Julienne (ibumoso) uyobora MINISPOC

Gen. James Kabarebe Minisitiri w'ingabo nawe yari ahari

Prof Shyaka Anastase


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO:Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND