RFL
Kigali

MU MAFOTO: Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi ku majwi 99,9%

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/12/2017 0:11
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/12/2017, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bongeye gutora Paul Kagame ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’uyu muryango ku majwi 99,9%.



Abanyamuryango ba FPR kandi bongeye kugirira icyizere Christophe Bazivamo cyo gukomeza kuba umuyobozi mukuru wungirije muri uyu muryango, aho yatowe ku majwi 97,8%. Ngarambe Francois Xavier nawe yongeye gutorerwa gukomeza kuba umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi ku majwi arenga 97%.

Perezida Kagame yagize amanota 99.9%

Mu ijambo rye, Kagame yashimye abamugiriye icyizere, we hamwe n’abamwungirije, avuga ko iyi sabukuru 30 byafashije abanyamuryango ba FPR gufata ingamba nshya. Yagize ati “‪Iyi sabukuru y’imyaka 30 ya RPF-Inkotanyi, yatubereye umwanya wo kongera kwisuzuma no kongera imbaraga mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyacu‬.”

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR

Muri aya matora yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, hanatowe abakomiseri 20, harimo abakomiseri 10 b’umuryango n’abakomiseri 10 bahagarariye urubyiruko. Mbere y’uko amatora aba, hari habaye igikorwa cyo kwamamaza, aho umukandida Paul Kagame yamamajwe na Fidel Ndayisaba na ‪Sheikh Abdoul-Kareem Harerimana‬.

Nkuko tubikesha Kigali Today, Ndayisaba yagize ati “‪Ni umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange‬.” Harerimana we yagize ati “‪Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro.” Mu bandi bamamaje harimo Tito Rutaremara wamamaje Bazivamo ku mwanya wo kungiriza umuyobozi mukuru wa FPR.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe cyane

Yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. N’igihe yakoraga muri Guverinoma imirimo ashinzwe yayikoze neza.” Naho Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye wamamaje Francois Xavier Ngarambe ku mwanya w’umunyamabanga Mukuru, ati “Ibigwi bye birigaragaza.”

Perezida Kagame nawe yatoye kimwe n'abandi banyamuryango bose

Paul Kagame yatorewe kuyobora FPR, Bazivamo atorerwa kumwungiriza

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR

Fidele Ndayisaba ni we wamamaje Paul Kagame

Ndayishimiye Alain yatowe mu bakomiseri bahagarariye urubyiruko

Senateri Tito Rutaremara ni we wamamaje Bazivamo

Bishimiye cyane ko Paul Kagame yatsinze amatora

Perezida Kagame hamwe na Hezi Bezalel wo muri Israel

Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR nyuma y'amatora


Impano Perezida Kagame yahawe n'uwaturutse muri Congo Brazaville mu ishyaka riri ku butegetsi


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND