RFL
Kigali

Mu mafoto 25, Perezida Kagame yitabiriye Siporo Rusange izwi nka 'Car Free Day' anipimisha indwara zitandura

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:3/12/2017 16:30
0


Perezida Kagame ubwo yitabiraga 'car Free Day' kuri iki cyumweru Tariki 3 Ukuboza, 2017 yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu bifatanyije n’abaturage gukora Siporo zitandukanye zirimo urugendo rw’amaguru.



Siporo rusange imenyerewe nka ‘Car Free Day’ isanzwe iba buri Cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Ni ubwa mbere Perezida Kagame agaragaye muri iyi Siporo kuva ‘Car Free Day’ yatangizwa n’umujyi wa Kigali mu mwaka w'2016.

Perezida Kagame usanzwe azwiho gukunda Siporo we n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abaturage benshi bari bitabiriye kuri iki cyumweru bahurira ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, aho abaturage bakoze imyitozo ngororangingo itandukanye irimo kwiruka ku maguru, gutwara amagare n’iyindi. Nyuma y’aho Perezida Kagame yaganiriye n'abaturage ndetse aza no kwipimisha indwara zitandura.

Nyuma y'iyi Siporo rusange, Minisitiri w'Umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne, yatangaje ko umukuru w'igihugu yasabye ko amasaha yo gukora Siporo rusange ngarukakwezi yakongerwa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Iyi siporo yayishimye, ashimira cyane ko abantu bayitabira anashima igikorwa cyo gupima abaje muri siporo kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Yanatubwiye ngo amasaha yo kuyikora tuyongere turusheho gutanga umwanya uhagije ku bayitabira yaba ari hano mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose mu gihugu.-Minisitiri Uwacu Julienne

 

 Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne (Iburyo) na Minisitiri w'Ubuzima (ibumoso) Dr. Diane Gashumba mu myitozo ngororamubiri

Abaturage bari bitabiriye cyane

Nyuma ya Siporo Perezida Kagame yaganirije abaturage bari bitabiriye

Perezida Kagame n'umufasha we asuhuza Nelson Bukasa ukoresha abitabiriya Car Free Day


Nyuma ya Siporo Perezida Kagame yisuzumishije indwara zitandura

Abitabiriye Siporo rusange iyo babishatse banisuzumisha indwara zitandura ku buntu

Abanyamagare bitabiriye Car Free Day

Uyu we yahisemo gukora Siporo n'igare rye anakurura umwana ugendera kuri Sket

Abanyamahanga baba bari mu Rwanda nabo ntibatanzwe

Kuza muri Siporo rusange bibera benshi umwanya wo kuruhuka mu mutwe banafata Selfie

Photo credit: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND