Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru ivuga ku marushanwa yo ku rwego rwa Afurika yari ari kubera mu Rwanda ku bijyanye n’ubumenyi ngiro. Ku munsi w’ejo Minisitiri w’uburezi yasoje aya marushanwa ku mugaragaro abatsinze batahana imidari.
Ibirori byo gusoza aya marushanwa byabereye muri Kigali Convention Center ejo ku wa Gatanu ku mugoroba nyuma y'ibiganiro bibiri byo kwitegura aho haganiriwe byinshi ku bumenyi ngiro. Ibihugu byari biri mu marushanwa ni ibihugu 6 ari byo, Rwanda, Kenya, Uganda, Ghana, Morocco na Liberia.
Abitabiriye irushanwa bari babukereye
Abanyeshuri bahatanye mu bijyanye n’amashanyarazi, ibijyanye n’amazi, guteka, gutunganya imisatsi, ibijyanye n’amatafarari, gusudira ndetse n’ibya mekanike. Mu Rwanda hatashye imidari ya Zahabu itanu n’indi itandukanye kimwe n’ibindi bihugu byagiye bitahana intsinzi. Abatsinze kurusha abandi bahawe Certificates ndetse n’abitabiriye amarushanwa bose batahana certificates, bivuze ko abatsinze bo batahanye certificates 2 mu gihe abandi batahanye imwe.
Habanje kubaho ibiganiro byo kwitegura
Abanyeshuri bahembwe n'abayobozi batandukanye
Hon. Min. Dr. Mutimura Eugene, Minisitiri w’uburezimu Rwanda yashimangiye ko amarushanwa nk’aya ari meza cyane ko arushaho guha agaciro abanyeshuri biga ubumenyi ngiro akanabaha umwanya uhagije wo kugaragaza ibyo bashoboye ku ruhando mpuzamahanga ndetse bikanabahesha amahirwe ku isoko ry’umurimo.
Hon. Min. Dr. Eugene Mutimura yasoje irushanwa ku mugaragaro nk'uko yaritangije ku mugaragaro
Bigirimfura, wiga ibijyanye n’amazi, umwe mu batsinze waganiriye na INYARWANDA mu byishimo byinshi yagize ati “Niga muri Plumbing, murabibona ko nambaye umudari wa Zahabu, ndishimye cyane ko natsinze, ntahanye Certificates 2 mvanye mu marushanwa ya World Skills...”
Bigirumfura, umunyeshuri wambaye umudari n'umupira w'icyati kibisi ntiyabashaga guhisha ibyishimo
Ubwo twamubazaga icyo aya marushanwa abona ko aje guhindura mu bijyanye n’ubumenyi ngiro, Bigirimfura yavuze ko harimo no kumenyekana no kubaha agaciro ati “Icya mbere na mbere ni ukumenyekana, hari benshi biga mu mashuri y’ubumenyingiro, banafite ubwo bumenyi koko ariko batamenyekana mu ruhando rw’abandi bashoboye koko. Iyo bavuze ngo umuntu yiga muri TVET cyangwa mu myunga hari abahita bumva ko uwo muntu yatsinzwe, agacikiriza amashuri ntacyo ashoboye, nyamara si ko bimeze abana biga imyuga barakora ibintu bidasanzwe, ibi rero biraduha agaciro cyane.”
Mu Rwanda hatashye imidari myinshi ya Zahabu
INYARWANDA yaganiriye n’umukobwa w’umunyarwandakazi wababajwe cyane n’ibyavuye muri aya marushanwa. Yitwa Divine Niyonsira akaba avuga ko aya marushanwa atayakiriye neza kuko ataciye mu mucyo. Yagize ati:
Amarushanwa yagenze neza ariko munyihanganire kubivuga rwose ntabwo nabyakiriye neza kuko nari nzi ko ndi bubone umwanya wa mbere nk’uko byari bibi kuri list. Abadushinzwe bari batubwiye amanota yacu, ndi uwa mbere ariko tugeze aha bampamagara ku mwanya wa 3. Ntabwo nababajije ntibazi ko nanabizi izo nzobere zaturutse mu mahanga, nta kindi cyabaye ntakoze ngo mvuge ko ariho natsindiwe, nari ndi mu bakoze ibyo guteka. Icyo nababwira ni uko, aya marushanwa yari meza pe! Ariko ntabwo yaciye mu mucyo ibyo byo sinabihishira.
Divine yababajwe cyane n'umwanya yahawe ahamya ko amarushanwa ataciye mu mucyo
ANDI MAFOTO:
Umunya Ghana yananiwe guhisha ibyishimo ararira
Abanya Maroke bazamuye ibendera ry'igihugu cyabo bishimira intsinzi
Abagande babyinnye bacinya akadiho bishimira intsinzi banazamura ibendera ry'igihugu cyabo
Umunyarwandakazi yatsindiye umudari wa Zahabu ahiga abandi mu byo gutunganya imisatsi
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO