RFL
Kigali

MTN yatanze arenga miliyoni 73 mu gutera inkunga Kigali International Peace Marathon 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/04/2018 9:37
0


Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (RAF) yahuye n’abatera nkunga bayo muri gahunda yo gutegura no kunoza imyiteguro myiza y’irushanwa mpuzamahanga rya marato ya Kigali rigamije kwimika amahoro. MTN yatanzemo amafaranga angana na 73.775.000.



MTN Rwanda yatangiye gutera inkunga iri rushanwa mu 2014 kuri ubu bakaba bamaze imyaka ine bakorana na RAF mu gutuma iri rushanwa mpuzamahanga rikomeza kuba ryiza no kuryongerera agaciro yaba mu bihembo n’imitegurire.

Kigali International Peace Marathon 2018 (KIPM 2018) izaba kuwa 20 Gicurasi 2018 yitabirwe n’abakinnyi ibihumbi umunani (8.000) barengaho ibihumbi bibiri (2000) ugereranyije n’abitabiriye umwaka ushize kuko bari ibihumbi bitandatu (6000).

Umuhango wo kumurika abatera nkunga no kugaragaza aho imyiteguro ya Kigali International Peace Marathon 2018 wabereye Camp Kigali ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018.

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyurahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (RAF) yakira sheki ya MTN Rwanda

Mubirigi Fidele (Iburyo) umuyobozi w'ishyirahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (RAF) yakira sheki ya MTN Rwanda

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda avuga ko uyu mwaka ari uwa kane bakorana na RAF muri gahunda y’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon (KIPM2018). Avuga ko byose babikora mu rugamba rwo gusakaza amahoro n’umutekano bikava mu Rwanda bikagera no hanze nk’uko bisanzwe bikorwa aho u Rwanda rujya gutanga umusanzu mu mutekano y’ibihugu bitandukanye ku isi. Alain Numa ati:

Icya mbere na mbere ni ubutumwa bw’amahoro nk’uko igihugu cyacu cyibikora. Nk’uko insanganya matsiko ivuga “Peace Beyond Boarders”, umutekano wacu uruzuye umeze neza ariko harageze ngo tuwagure tuwugeze hanze y’igihugu. Icya kabiri ni ugushimira abanyarwanda bitabira isiganwa, ntabwo ari ukwiruka gusa iki gikorwa si ukwiruka gusa ahubwo ni umwanya wo kubonaniramo n’abantu, hari umuntu udashobora kukubonera umwanya ariko muri Kigali International Peace Marathon murahura byoroshye. MTN tuzakomeza no kujya mu zindi siporo zitandukanye.

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda ni nawe wari umusangiza w'amagambo (MC)

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda ni nawe wari umusangiza w'amagambo (MC)

Mu gutanga ubutumwa agaragaza uburyo abantu baziyandikisha, Alain Numa yavuze ko abashaka kwiyandikisha bazajya bagana ibiro bya RAF biri kuri sitade Amahoro, bashobora kujya ku nyubako ya CHIC mu mujyi, Remera Kisimenti no ku biro bikuru bya MTN Rwanda biri i Nyarutarama. Ibuhumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda ni cyo kiguzi cyo kwiyandikisha (2000 FRW).

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC  yavuze ko isiganwa ru'uyu mwaka grizaba rifite agaciro kuko abatera nkunga biyongereye

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC yavuze ko isiganwa ry'uyu mwaka rizaba rifite agaciro kuko abaterankunga biyongereye

Ku bantu bashaka kwiyandikisha batarinze gukora ingendo bashobora kwiyandikisha bakorersheje telefoni igendanwa ariko bikaba ngombwa ko baba muri serivisi ya MTN Mobile Money ubundi bakajya muri poromosiyo ya MOMO PAY uburyo bufasha abafatabuguzi ba MTN kwishyura ibicuruzwa na servisi bitandukanye.

Kuri ubu ushaka kwiyandikisha nk’umuntu wifuza kuzitabira Kigali International Peace Marathon 2018, wandika akanyenyeri (*), 182, akanyenyeri (*), 3, akanyenyeri (*), 505050, akanyenyeri (*), 2000, urwego (#). Nyuma uhita ubona ubutumwa bukwemeza ko wamaze kwiyandikisha (*182*3*505050*2000#, YES).

Muri gahunda yo kugira ngo abantu bakomeze bagire imbaraga zivuye muri sipor (Fitness), Richard Acheampong wari waje ahagarariye umuyobozi mukuru wa MTN yateye pompaje 20 atanga urugero

Muri gahunda yo kugira ngo abantu bakomeze bagire imbaraga zivuye muri siporo (Fitness), Richard Acheampong wari waje ahagarariye umuyobozi mukuru wa MTN yateye pompaje 20 atanga urugero

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC  nawe yatanze ueugero muri ubu buryo

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC nawe yatanze urugero muri ubu buryo

MTN Rwanda yari yazanye "Band" itanga umuziki uyungruuye

MTN Rwanda yari yazanye "Band" itanga umuziki uyunguruye

Amb.Munyabagisha Valens (Hagati) perezida wa Komite Olempike

Amb.Munyabagisha Valens (Hagati) Perezida wa Komite Olempike yitabiriye uyu muhango

Fr.Camile Rudasingwa Karemera visi perezida w'ishyira hamwe rya siporo yo mu mashuli yari yitabiriye

Fr.Camile Rudasingwa Karemera Visi Perezida w'ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuli (FRSS) yari yitabiriye 

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyurahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics) yavuze ko amakosa yajyaga aba yo gutinda guhemba atazongera ukundi

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyirahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics) yavuze ko amakosa yajyaga aba ayo gutinda guhemba atazongera ukundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND