RFL
Kigali

MTN Rwanda yasobanuye icyateye ibibazo abakiliya bahuye nabyo muri iyi minsi n’uburyo igiye kubikemura

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/01/2018 13:56
1


Ibibazo bitandukanye bishingiye ku itumanaho ryaba iryo guhamagara ndetse n’irya interineti biri mu byinubiwe cyane n’abakiliya ba MTN Rwanda mu bihe byo guhera mu kwezi k’Ukuboza 2017. MTN yasobanuye imvano y’ibyo bibazo inavuga uburyo iri gutekereza gukoresha kugira ngo ibyo bibazo bishire burundu ku bafatabuguzi bayo.



MTN yatangiye yisegura ku banyarwanda ku buryo serivisi zayo zitagenze neza, ivuga ko mu myaka 20 imaze ikorera mu Rwanda, intego yayo ya mbere ari uguha abanyarwanda serivisi nziza, dore ko abakiliya ari bo batumye iri mu gihugu. Umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker yagize ati:

Ukwezi kwa 12 itumanaho ntiryari rimeze neza, itsinda ry’abakora mu bijyanye na tekiniki bakoraga amanywa n’ijoro ngo babikemure kuko twifuza ko abakiliya babona ibyiza gusa. Ubusanzwe ukwezi kwa 7 ni bwo abakoresha umuyoboro wa MTN biyongeraga cyane, ariko muri 2017 ukwezi kwa 12 ni bwo abakiliya biyongereye cyane, bikuba inshuro 2.5. Ibyo ni ibintu tutari twiteze ku buryo ari cyo cyatumye itumanaho rigorana ariko turi kubikemura.

Abakiliya bakenera gukoresha umurongo wa MTN hagati ya tariki 15 na 17 Ukuboza 2017 baratumbagiye bazamukaho 51% ku buryo itsinda ry’abashinzwe tekiniki muri MTN bakoraga amanywa n’ijoro ngo barebe ko serivisi zagenda neza ariko ngo ntibyari byoroshye kuko iri zamuka rikabije MTN itariteganyaga.

Umuyobozi wa MTN Bart Hofker

MTN Rwanda yavuze ko kandi kimwe mu byateye ibi bibazo harimo n’uburyo iri kwagura uburyo yakoreshaga itanga serivisi z’itumanaho, isimbuza ibikoresho bishaje ibigezweho birushaho kwihutisha itumanaho. Kugeza ubu ngo 90% by’iminara yose ya MTN yamaze gusimbuzwa interineti ya 2G hashyirwaho iyihuta ya 3G. Ibi byose biri gukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryihuta rya Ericson. Ibi kandi ntibiri gukorwa mu Rwanda gusa, ni mu bihugu bitandukanye MTN ikoreramo, bikaba bizafasha abakiliya kubona interineti nziza ndetse n’itumanaho ryo guhamagara no kohereza ubutumwa.

MTN

MTN isobanurira abanyamakuru ibibazo abakiliya bayo bamaze iminsi bahura nabyo aho byaturutse

Uretse ibi kandi, MTN ivuga ko izarushaho kuzana uburyo burushaho korohereza abakiliya kubona serivisi zayo zitandukanye biborohereze no mu bucuruzi bwa buri munsi. Uretse ibi kandi, MTN igiye kongera umubare w’iminara ugere kuri 770 mu gihugu hose, ku buryo n’ahantu bitabaga byoroshye kubona itumanaho rya MTN bizashoboka. Uyu mushinga wo gushyira ingufu mu kunoza serivisi uzashorwamo miliyoni 20 z’amadolari nk’uko Bart abivuga, ni mu gihe muri 2017 hakoreshejwe miliyoni 17 naho muri 2016 zikaba 13.

MTN kandi buri cyumweru izajya itangariza abanyarwanda uko icyumweru kirangiye cyagenze, imbogamizi zabaye ndetse n’ibyo igiye gukora mu cyumweru gikurikiyeho ku buryo abakiliya bazajya bamenya uko ibintu byifashe kugeza igihe iri vugurura rizarangirira. Ibi bizakorwa mu gihembwe cya mbere cya 2018, ni ukuvuga kugeza muri Werurwe. Imirimo yo gutunganya imiyoboro ya MTN muri aya mavugurura yavuzwe haruguru izarangirana n’ukwezi kwa 7 uyu mwaka, nyuma y’icyo gihe MTN ikaba yizeza abakiliya bayo ko serivisi zizaba ari ntamakemwa. Muri iki gihe ariko MTN ivuga ko serivisi zitagiye gukomeza kugenda nabi ahubwo ko izajya ikora amanywa n’ijoro ngo ibikenewe byose bikorwe abakiliya batabihombeyemo.

MTN

Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki muri MTN asobanura ingamba bafashe zo guhindura ibikoresho bishaje byatumaga serivisi zitihuta

MTN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris6 years ago
    MTN nirebe uko yakemura ikibazo cya network cyane cyane ya internet ku Gisozi muri bino bice bya Dove hotel pe baba badufashije cyane





Inyarwanda BACKGROUND