Tariki 11 Gashyantare 2018 wari umunsi wa gatatu w’umwiherero w'abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari gukorera i Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip. Aba bakobwa baganirijwe na MINADEF ku mateka y’urugamba rwo kubohoza igihugu ndetse n’uruhare rw’abari n’abategarugori.
Aba bakobwa baganirijwe na Lt Col Kabayiza Sostene waturutse muri MINADEF wabaganirije ku mateka yaranze urugamba rwo kubohoza u Rwanda ndetse n’uruhare abari n’abategarugori bagize muri urwo rugendo. Iki kiganiro cyaje gikurikira icyo aba bakobwa bari baherutse kugirana na Senateri Tito Rutaremara wabaganirije ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018.
Aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibirori biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
Lt Col Kabayiza Sostene ni we waganirije abakobwa
Ingingo y'umunsiAbakobwa bose uko 20 bitabiriye iki kiganiro
AMAFOTO: Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO