RFL
Kigali

Minisitiri Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa (OIF)

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/10/2018 12:06
1


Louise MUSHIKIWABO Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda atorewe kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga igifaransa, OIF. Atowe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize uyu muryango OIF



Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2018 ukabera i Erevan muri Arménie, Minisitiri Mushikiwabo yari ahanganye n'umunyacanadakazi Michaëlle Jean wari usanzwe yicaye kuri uyu mwanya muri manda y'imyaka ine. Minisitiri Mushikiwabo yari ashyigikiwe n'ibihugu bigize umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'ibihugu by'ibihanganye nk'u Bufaransa na Canada.

Abakuru b’ibihugu byitabiriye iyi nama bahundagaje amajwi kuri Minisitiri Louise Mushikiwabo nk'umuyobozi wa OIF. Ni muri manda y'imyaka 4 Minisitiri Mushikiwabo agiye kwicara mu bunyamabanga bw'umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga igifaransa, OIF. Ni manda ariko ishobora no kwiyongera mu gihe yakongera kutorwa muri manda ikurikiyeho.

Minisitiri Mushikiwabo ni umuyobozi mushya wa OIF

Umuryango OIF umaze imyaka 48 utangijwe. Ni umuryango mpuzamahanga watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’igihugu cy'u Bufaransa. Minisitiri Louise Mushikiwabo abaye umuyobozi wa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).

Magingo aya, umuryango OIF ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi. Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama za OIF n’ibindi.

Minisitiri Mushikiwabo yatorewe kuyobora umuryango OIF

Perezida Kagame yitabiriye inama yatorewemo umuyobozi wa OIF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengimana5 years ago
    kora ibyo ntibibujije ko ibihugu cg ighugu cyagumana abakozi bake cyane bakageza kuri 65 cg 65 bitewe n'umwihariko wa buri mukozi n;icyo igihugu kimutezeho bitashobora kugerwaho bamwemereye kureka gukorera urwego runaka n'icyo igihugu kimukeneyeho)





Inyarwanda BACKGROUND