RFL
Kigali

Minisitiri Louise Mushikiwabo yataramiye abantu mu mbyino yahogoje benshi mu bitabiriye inama ya OIF muri Armenie-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2018 10:03
1


Muri iyi minsi muri Armenie hari kubera inama ya OIF (umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa). Iyi nama byitezwe ko izarangira hatowe umuyobozi mushya w'uyu muryango ndetse Louise Mushikiwabo ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya. Minisitiri Louise Mushikiwabo yasusurukije bikomeye abitabiriye iyi nama.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2018 abitabiriye iyi nama bataramiwe n'abahanzi banyuranye barimo Nirere Shanel (Miss Shanel) ugomba gutaramira abitabiriye iyi nama iminsi itatu yose kimwe n'ikipe bafatanya mu rwego rwo kwerekana umuco w'abanyarwanda.

Ku munsi wa kabiri w'ibi bitaramo ubwo Miss Shanel n'abanyarwanda bafatanya, bataramiraga abitabiriye iyi nama, Minisitiri Mushikiwabo Louise yatunguranye abyinana n'abandi banyarwanda bari mu itorero riri gususurutsa abitabiriye iyi nama. Ibi ni bimwe mu byatunguye benshi babonye uburyo Minisitiri Louise Mushikiwabo abyina bikomeye nk'uko yabigenje.

Louise Mushikiwabo wataramiye abantu mu mbyino yahogoje benshi, ni we uri guhabwa amahirwe menshi yo kwegukana umwanya wo kuyobora uyu muryango, aho ahanganye na Michaelle Jean ukomoka muri Canada wari usanzwe awuyobora muri manda ishize y’imyaka ine. Harabura amasaha macye ngo amatora y’Umunyamabanga wa OIF abe. Biteganyijwe ko aya matora ari yo azasoza iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturuka mu bihugu bisaga 80 bigize uyu muryango.

Mushikiwabo

Mushikiwabo

Mushikiwabo

Mushikiwabo

Mushikiwabo

Mushikiwabo

Minisitiri Mushikiwabo Louise acinya umudiho

REBA HANO UKO LOUISE MUSHIKIWABO YATARAMIYE ABANTU MU MBYINO YAHOGOJE BENSHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Natal 5 years ago
    Iyaba yambaye agakweto kagufi maze akawuceka bakumirwa. Gd luck, @Mushikiwacu





Inyarwanda BACKGROUND