RFL
Kigali

Minisante yatangiye gahunda yo kuvura abana barwaye indwara z’umutima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/07/2018 16:46
1


Ku bufatanye n’ikigo Save a child’s Heart Foundation cyo muri isiraheli, ministeri y’ubuzima yatangije gahunda yo kuvura abana bafite indwara z’umutima.



Ni gahunda imaze ibyumweru bitatu yigwaho n’inzego zibishinzwe aho abayobozi b’iki kigo baganiraga na ministeri y’ubuzima ku cyakorwa kugirango hagabanywe indwara z’umutima zifata abana.

Dr. Diane Gashumba, ministiri w’ubuzima avuga ko iyi gahunda izatangirana no kuvura abana 70 ndetse 20 muri bo bakaba bazajyanwa muri isiraheli kubagirwayo nta kiguzi na kimwe batanze kuko itike izabajyana, aho bazaba n’amafaranga yo kwivuza byose bizatangwa n’ikigo save a child’s Heart foundation.

Nyuma y’ibyo byose Dr Diane GASHUMBA yashimiye byimazeyo abafatanyabikorwa b’iyi gahunda ndetse agaragaza ko hari icyo ubu bufatanye buzamara.

Uretse ibyo kandi, Mr. Haim Taib uyobora iki kigo muri isiraheli avuga ko bazajya guhugura abaganga 2 ku bijyanye no kuvura ndetse no kubaga indwara y’umutima mu gihe kingana n’imyaka ibiri ubundi bakazagaruka na bo bagahugura bagenzi babo bo muri CHUK.

Ikindi gishimishije ni uko aba bafatanyabikorwa bafite gahunda yo kuzubaka ikigo kizajya kivurizwamo abarwaye indwara y’umutima hano mu Rwanda.

Kugeza ubu, amafaranga yatangwaga mu kuvuza abarwaye indwara zikomeye bajyanywe hanze y’u Rwanda arasaga miliyoni 500 z’amanyarwanda, 20% muri yo yatangwaga gusa mu kuvura indwara z’umutima.

Ikigo Save a child’s Heart Foundation cyatangiye mu mwaka w’1995, kugeza uyu munsi kimaze kuvura abana 5000 mu bihugu 57 ndetse gitanga amahugurwa ku baganga 1200 bo muri ibyo bihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    MWiriwe?by byuza k bitaho anyway nge mfite ikibazo cyabaganga ba chck uburyo umurwayi ahagera akabura umwitaho ESE umuntu yabaza he ko umuntu yanapfa





Inyarwanda BACKGROUND