RFL
Kigali

Minisante yahagaritse umuforomo wahaye umurwayi amaraso ngo ayijyanire kuyapimisha

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/07/2018 10:56
0


Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ministeri y’ubuzima yashyize hanze itangazo rihagarika UWIZEYE Claudine, wari usanzwe ari umuforomo mu bitaro bya Byumba azira kuba yarahaye amaraso umurwaza kugirango ajye kuyapimisha I Kigali kandi ubusanzwe ibitaro ari byo byijyanira amaraso kuyapimisha.



Ibi byabaye tariki 11 Nyakanga 2018, ubwo umubyeyi yabyaye umwana badahuje amaraso maze umuforomo afata amaraso y’umurwayi ayaha uwari umurwaje ngo ajye kuyapimisha i Kigali kugira ngo umurwayi ajye abasha kubyara abana bahuje amaraso.

Ni ibintu bidasanzwe bibaho kuko ikigo ubwacyo ari cyo cyijyanira amaraso kuyapimisha hakamenyekana ikibazo afite, ibyo rero byatumye ministeri y’ubuzima ifata umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo uyu UWIZEYE Claudine ku mirimo ye bitewe no kubura indangagaciro ku mirimo ashinzwe.

Ibi byakozwe hashingiwe ku Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa cyane cyane mu ngingo ya 23 y’iri tegeko.

Mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo Uwizeye yabaye ahagaritswe ku mirimo ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND