RFL
Kigali

Miliyari 80 z'amafaranga y'u Rwanda zagurijwe abanyeshuri ibihumbi 70 biga muri Kaminuza-BRD

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2018 14:31
0


Mu kiganiro n’itangazakuru Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko inguzanyo ya Miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda amaze kwifashishwa mu kwishyurira abanyeshuri ibihumbi 70. BRD inavuga ko amaze kwishyurwa(kugaruzwa) ari Miliyari 17 na Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.



Mu gusobanura ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza, Banki y’Amajyambere (BRD) yatangije gahunda yo gusobanurira abagenerwabikorwa ibijyanye n’iki gikorwa cyo kugurizwa no kwishyura inguzanyo mu gihe gikwiye. Gahunda yo kwishuza inguzanyo zihabwa abanyeshuri biga muri Kaminuza yatangijwe muri 2007 bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ifatanije n’Ikigo cyatangaga inguzanyo(SFAR).

MINEDUC ifatanije na SFAR bagaruje angana na miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda, hagati y’umwaka wa 2007 na 2015. Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 17 Nyakanga 2018, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana yavuze ko iyi kampanye batangaje izasiga hasobanuwe ibijyanye n’iyi nguzanyo ihabwa abanyeshuri yatangiye gutangwa mu 1980.

Muri 2015, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, yahaye BRD ububasha bwo gukurikirana ibijyanye n’inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri. Izi nshingano zari zifitwe na Minisiteri y’Uburezi. Guhera mu 1980, miliyari 80 zimaze kwifashishwa mu kurihira abanyeshuri ibihumbi 70 biga muri Kaminuza. 

Eric Rutabana avuga ko kuva BRD yafata izi nshingano muri 2016, imaze kugaruza miliyari 5.1. Rutabana yashimangiye ko bakomeje gukangurira abatarishyura inguzanyo bahawe kubyihutisha kugira ngo bakomeze kubona amafaranga yifashishwa mu kurihira abandi banyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri.

Yagize ati “Ubuzima ni amahirwe, twizera ko buri munyeshuri w’umunyarwanda wese afite amahirwe yo kwiga neza. Tugira uruhare mu guteza imbere iterambere ireme ry’Uburezi dufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Yungamo ati “Tumaze kwishyuza miliyari 5.1 Frw. Muri za miliyari 80 Frw hamaze kugaruka agera kuri miliyari 17 Frw”….Abishyuzwa bumva neza akamaro ko kwishyura kugira ngo ibikorwa byo gufasha abanyeshuri bikomeze gutera imbere.”

Kugeza ubu, BRD yatangije kampanye yo gusobanurira abantu ibijyanye n’inguzanyo batanga, aho bagiye guhera mu imurikagurisha (EPXO) kuwa 26 Nyakanga 2018.

Rutabana

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Rutabana Eric, Umuyobozi muri BRD ushinzwe kugaruza inguzanyo za buruse, Matata Claudine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND