RFL
Kigali

U Rwanda rwahawe inkunga ya Miliyari 62 z'amafaranga y'u Rwanda azarufasha mu miyoborere no kwihangira imirimo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/09/2018 9:12
0


U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibihugu by’u Buyapani ndetse n’u Budage afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 62 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni amasezerano agena iyi ngengo y’imari izahabwa u Rwanda igomba gushyirwa mu mishinga izamura imiyoborere myiza no kwihangira imirimo.



U Rwanda n’u Budage byasinyanye amasezerano aha u Rwanda inkunga y’amafaranga angana na miliyari 42.2 agomba gushyirwa mu bikorwa byiganjemo ibyo kwihangira imirimo no kuzamura imiyoborere myiza ishingiye ku kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ni amasezerano yasinyweho ku ruhande rw’u Rwanda na Dr NDAGIJIMANA Uziel  Minisitiri w’imari n’igenamigambi wemeza ko aya azashyirwa mu bikorwa biciye mu byiciro igihugu gifata nk’iby’ingenzi ku baturage bacyo.

Minisitiri Dr NDAGIJIMANA Uzziel yagize ati"Harimo hagunda zishyigikira imiyoborere myiza,no kwegereza ubuyobozi abaturage, harimo gahunda yo  gufasha urubyiruko kwiga imyuga ,ndetse na gahunda yo gushyigikira ikigega PHONERWA kirengera ibidukikije"

amasezerano

Usibye aya masezerano n’abadage u Rwanda kandi rwasinyanye amasezerano n’igihugu cy’u Buyapani binyuze mu kigo mpuzamahanga cy’Abayapani gitsura iterambere JICA. Ni amasezerano agena impano, izahabwa u Rwanda ingana na miliyoni 23.653 by’amadolari y’Amerika (Arasaga Miliyari 20 z'amanyarwanda). Aya mafaranga yo ngo agomba gushyirwa mu bikorwa byongera ingufu z’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Dr Uziel yemeza ko aya masezerano yose yerekana icyizere n’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n'ibihugu byombi. U Rwanda n’u Budage byatangiye guhahirana kuva mu mwaka wa 1963. Buri myaka 3 ibihugu byombi biricara bikaganira ku cyakorwa mu kuzamura u Rwanda mu iterambere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND