RFL
Kigali

MIGEPROF yizera ko umwana utahuye n’ihohoterwa yakora nk’ibya Mugisha Samuel

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2018 10:04
0


Kuba mu Rwanda hamaze kugaragara umubare w’abakinnyi beza b’umukino w’amagare nka Mugisha Samuel ubitse Tour du Rwanda 2018, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yemeza ko bitaweho bakiri bato kandi bakarindwa ihohoterwa.



Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko kwita ku mwana akiri muto agahabwa uburenganzira bwe bwose kandi akarindwa ihohoterwa bimufasha gukura neza kandi agakuza impano zimurimo zazamugirira akamaro mu buzima bwe bw’ejo hazaza.

MIGEPROF yari ifite abakangurambaga muri Tour du Rwanda 2018

MIGEPROF yari ifite abakangurambaga muri Tour du Rwanda 2018

Ibi iyi Minisiteri irabivuga mu gihe ibinyujije mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2018 yakoze igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutambutsa ubutumwa burebana no guharanira uburenganzira bw'umwana, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'imirimo ivunanye ibakoreshwa. Muvunyi Innocent umwe mu bakozi ba MIGEPROF uri mu itsinda ryatangaga ubutumwa muri iri rushanwa yagize ati:

Nka MIGEPROF n'abafatanyabikorwa bacu barimo UNICEF na World Vision twahisemo gukorana na FERWACY ngo dushishikarize abakurikirana iri rushanwa kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bw'umwana ndetse badufashe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'imirimo mibi ivunanye ikoreshwa abana. Aba basiganwa tubona nka Mugisha Samuel, Valens Ndayisenga n'abandi kuba bakora ibyo tubona, ni uko yitaweho neza kuva akiri muto, agahabwa uburenganzira bwe bwose kandi akarindwa ihohoterwa n'imirimo mibi, ibi byamufashije gukuza impano imurimo.

Muvunyi Innocent mu bukangurambaga

Muvunyi Innocent mu bukangurambaga 

Muvunyi, yakomeje agira ati:” Ahantu hose abasiganwa banyuze kuva iri rushanwa ritangira kugeza rirangiye, nk'uko wabibonye twageraga mu dusantere tugahagarara, tukaganira n'abaturage tubibutsa uburenganzira bw'umwana, tukabasaba kubarinda ihohoterwa ndetse tukababwira ko igihe habayeho ihohoterwa nk'umwana w'umukobwa agasambanywa, bihutira kumugeza kuri Isange One Stop Center ikorera ku bitaro by'akarere kabegereye agahabwa serivisi zirimo guhabwa imiti imurinda gutwita, gusama, akanagirwa inama ndetse agafashwa gutanga ikirego, ibi byose akabihabwa ku buntu”

Uyu mukozi MIGEPROF yongeyeho ko uretse gutambutsa ubu butumwa, banashishikariza abanyarwanda kwandikisha abana mu bitabo by'irangamimere cyane ko kuva Tariki 31 Kanama kugeza Tariki 10 Nzeli 2018 mu Rwanda hose harimo kuba ubukangurambaga mu cyumweru cy'irangamimerere aho ababyeyi bandikisha abana ku buntu.

Muvunnyi Innocent yizera ko akazi bakoze muri Tour du Rwanda 2018 kazagira umumaro mu muryango Nyarwanda

Muvunnyi Innocent yizera ko akazi bakoze muri Tour du Rwanda 2018 kazagira umumaro mu muryango Nyarwanda

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND