Aitel Tigo, umurongo w’itumanaho hano mu Rwanda, si ibikorwa by’itumanaho gusa ikora ahubwo irakataje no mu gusigasira iterambere ry’igihugu izana impinduka nziza mu banyarwanda aho ku munsi w'umuganda rusange w'ukwezi kwa Nyakanga yifatanyije n’abaturage b’i Masaka ikanatanga ubufasha.
Kuwa Gatandatu wa Nyuma wa buri kwezi mu Rwanda haba umuganda rusange, igikorwa gikorerwa mu gihugu hose hagakorwa ibikorwa bitandukanye birimo isuku, kuremera abatishoboye, kubaka amazu, gusana n’ibindi by’iterambere ry’igihugu. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018 ikigo cy'itumanaho cya Airtel Tigo cyifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka mu Mudugudu wa Ayabaraya mu Kagali kitwa Urumuri ahari amazu y’umudugudu w’icyitegererezo.
Abakozi n'abayobozi ba Airtel Tigo bakoreye umuganda i Masaka
Uwo mudugudu w’icyitegererezo utuwe n’imiryango 68 hari n’indi miryango 32 iri kubakirwa izajya kuhaba. Ubwo abakozi n’abayobozi ba Airtel Tigo bageraga mu gace kabereyemo umuganda bakoze ibikorwa bitandukanye, bafatanyije n’abaturage batuye Ayabaraya ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye rumaze iminsi mu ihuriro ry’urubyiruko rwo muri kaminuza zitandukanye zo muri Afurika, ingabo z’igihugu, RALGA n’abandi barimo Minisitiri w’Uburezi na Minisitiri w’urubyiruko wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
Minisitiri w'Uburezi na Minisitiri w'Urubyiruko bitabiriye iki gikorwa
Mu ijambo risoza nyuma y’umuganda, umuyozi w’Akarere ka Kicukiro yashimiye cyane abifatanyije nabo mu muganda rusange anahamagarira abari aho kutazacogora mu bikorwa byo kubaka igihugu. Airte Tigo yatanze inkunga ingana na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw) akazishyurira abatishoboye barenga 666 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) maze na Ralga itanga ibihumbi Magana acyenda by’amanyarwanda (900,000 Rwf) yo kwishyurira abatishboye mituweli 300.
Airtel Tigo yatanze Milliyoni 2 zo kugurira abatishoboye mituweli
Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwashimiye cyane abaterankunga babo ndetse umuyobozi wa Airtel Tigo ahamya ko ubu bufatanye buzakomeza. Minisitiri w’urubyiruko yijeje urubyiruko rwitabiriye uyu muganda ko igikorwa rwakoze kizandikwa ahakwiriye ndetse anarushishikariza kuzajyana umuco w’umuganda mu bihugu byabo cyane ko ari umuco mwiza wo gusigasira iterambere ry’igihugu.
Ababa mu mazu y'umudugudu w'icyitegererezo bahabwa amagi
ANDI MAFOTO:
AMAFOTO: Gady Nshimiyimana-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO