RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yifatanije n’abanyagakenke ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/06/2018 15:58
0


Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ndetse n’umunsi mpuzamhanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, bikwiriye kujyana no guharanira uburenganzira bw’umwana no kurwanya inzitizi zose zabangamira imikurire ye.



Taliki ya 16 Kamena buri mwaka ni umnsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, uva mu mwaka 1991. Muri uyu mwaka wa 2018, ku rwego rw’igihugu abantu bagera ku 3,000 bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Ni ibirori byabereye mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru.

Madamu Jeannette Kagame yibukije abana by’umwihariko ko bakwiye guha agaciro imbaraga zikoreshwa n‘ababyeyi, abarezi ndetse n’igihugu muri rusange cyane ko ari bo mizero n’imbaraga z’igihugu. Madamu Jeannette Kagame kandi yanasabye ababyeyi kurushaho guha abana babo igihe bakaganira nabo kuko ahamya ko bifasha mu kubaka Afurika yifuzwa. Yagize ati:

Nk’ababyeyi tugomba kuganira n'abana, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza, guhora bashakisha igishya mu guteza imbere umuryango, hakoreshejwe ikoranabuhanga no gusangiza abandi ubumenyi bafite.

Madamu Jeannette Kagame yasuye urugo mbonezamikurire y'abana bato rwa Nemba

Inyigo yakozwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda, igaragaza ko muri rusange abana bagenda bagobotorwa mu bibazo bitandukanye. Kuva mu mwaka wa 2016, abana barenga ibihumbi umunani (8,383) bakuwe mu mirimo itandukanye basubizwa mu ishuri no mu miryango yabo kuva mu mwaka wa 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND