RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame asanga abanyarwanda ari bo bakwiye kubaka ahazaza h’abana babo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/04/2018 15:41
0


Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, arasaba abanyarwanda kubaka no gukomeza ahazaza h’abanyarwanda muri rusange barinda abana babo indwara zakwirindwa mu gihe bazikingiwe.



Kuva taliki ya 22 Mata 2018 kugeza taliki ya 29 Mata 2018, ni icyumweru umugabane w'Afurika wahariye kuzirikana agaciro k’inkingo z’indwara zitandukanye. Ni icyumweru gikorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye byibanda ku gukingira indwara abana bato mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Madamu Jeannette Kagame Kagame umufasha wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye abanyarwanda kubaka no kubungabunga ahazaza hazima h’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yemeza ko kugira ngo u Rwanda ruzagire ahazaza huje ubuzima, bisaba ko abanyarwanda batangirira ku kurinda abana bakiri bato indwara zishobora gukumirwa zikingiwe. Yagize ati:

Tugomba kwiyumvamo inshingano zo kurema no kubungabunga ahazaza hazima kandi hubashywe h’abanyarwanda, dutangiriye ku kurinda abana bacu indwara zishobora kwirindwa.


Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Iruhande rw’ubu butumwa ,ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima OMS ishami ry’Afurika naryo risaba abanyafurika kwihutira kugana ku bigo nderabuzima n’ahandi hatangirwa ingingo kugira ngo bahe abana babo ahazaza h’abafite ubuzima buzima.

Icyumweru nyafurika cyo gukingiza, ni icyumweru ngarukamwaka kizihizwa hirya no hino mu bihugu bigize umugabane w’Afurika buri kwezi kwa 4. Ni icyumweru cyashyizweho mu mwaka wa 2010 nyuma yo kubona ko benshi mu bana bato batuye ku mugabane w’Afurika bicwa n’indwara batagakwiye kurwara mu gihe bazikingiwe mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND