RFL
Kigali

Laura Bush na Melanie Trump baranenga Politiki y’ikumirabimukira itandukanya abana n’ababyeyi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/06/2018 8:42
0


Laura Bush umufasha wa George W.Bush wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Melania Trump umufasha wa Donald Trump Perezida w’iki gihugu bamaganiye kure gahunda ikumira abimukira yiswe Zero tolerance itandukanya imiryango y’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.



Ubu buryo bushya bwo guhangana n’abimukira bwiswe ‘Zero tolerance” bwa Guverinoma y’Amerika buteganya ko umuryango ufashwe winjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ababyeyi bafungwa ni mu gihe abana nabo bajyanwa mu bigo bahurizwamo Melania Trump umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Ameriaka aravuga ko nta kintu yanga ku isi nko gutandukanya umwana n’umubyeyi ni mu gihe Laura bush umufasha w’uwahoze ayobora iki gihugu nawe avuga ko bimutera amarira kubona ababyeyi batandukanijwe n’abana babo.


Melania Trump aramaganira kure Politiki y'umugabo we y'ikumirabimukira

Ku bwa Melanie Trump ngo gutandukanya umwana n’umubyeyi ni cyo kintu kibi kibaho kurusha ibindi ku isi i. Kuri we igisubizo kiri ku bwumvikane hagati ya Guverinoma iyobowe n’umugabo we Donald Trump ndetse na Leta ya Mexique iri guturukamo abimukira benshi muri iyi minsi. Melania yagize ati “Ndizera ko dukeneye igihugu gikurikiza amategeko ariko nanone igihugu kiyoborana umutima wa kimuntu”


Laura Bush arizwa bikomeye no kumva aho umwana yatandukanijwe n'umubyeyi

Ku ruhande rwa Laura George umufasha wa George W. Bush wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ahamya ko gutandukanya abana n’ababyeyi bimutera kurira amarira atapfa guhora, bityo agasaba Perezida Donal Trump kugira icyo ahindura. Laura Bush yagize ati “Ndemera ko dukeneye gukoresha imbaraga tukarinda imbibi z’igihugu cyacu ariko iyi gahunda ya Zero-Tolerance ni iy’icyaha, nta bumuntu kandi binshavuza umutima”

Kuri ubu iyi gahunda ya Zero tolerance yo gukumira abimukira binjira muri itegeka ko ababyeyi binjiye muri Amerika binyuranyije n’amategeko bakahabyarira bazasubizwa iwabo ariko abana bavukiye muri Amerika bakahagumana uburenganzira. Mu byumweru 6 gusa abana 2000 bamaze gutandukanwa n'ababyeyi babo.

Hagati aho Perezida Donal Trump aherutse gutangaza ko iyi gahunda yo gukumira abimukira cyane cyane abaturuka muri Mexique igamije gukosora amakosa yakozwe na Guverinoma y’abademokarate yamubanjirije yakozwe ntihubahirizwe itegeko rigenga abimukira.

Trump

Perezida Trump arashinja Obama wamubanjirije kwica itegeko rigenda abimukira CNN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND