RFL
Kigali

KWITA IZINA 18: Olesugun Obasanjo yise umwana w'ingagi izina rye bwite Alemu, Akon ntiyaboneka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2018 15:06
0


Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga biganjemo ba mukerarugendo, bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu Kinigi. Uyu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nzeli 2018. Icyakora bitunguranye Akon umwe mu bari bitezwe ko bita izina ingagi ntiyabashije kuboneka.



Ni ku nshuro ya wo ya 14 ibi birori bibaye. Abiganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda bahaye amazina ingagi 23 ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018. Ni umuhango wabereye mu Kinigi mu nkengero z'ibirunga by'u Rwanda ahasanzwe hakurura ba Mukerarugendo batari bake dore ko ari agace gakunze gutemberwa cyane.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango aha akaba yari aherekejwe n'abayobozi banyuranye barimo; Minisitiri Francis Kaboneka, Minisitiri Uwacu Julienne, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ndetse n'abayobozi ba RDB banyuranye. Muri uyu muhango abana 23 bahawe amazina n'abashyitsi banyuranye bari bitabiriye uyu muhango nk'uko tugiye kubagezaho amazina yose yiswe abana b'ingagi biswe amazina uyu munsi.

RDB

Abaturage bari benshi bishimiye iki gikorwa

Dore amazina yose yiswe abana b'ingagi 23;

 -Samba Bathily: Yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’ 
 -Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Yahaye ingagi izina rya ‘Imbaga’ 
 -Michael Wale: Yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’
 -Thomas Krulis: Yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’ 
 -Judith Kakuze: Yahaye ingagi izina rya ‘Indakemwa’ 
 -Dr. Olusegun Obasanjo: Yahaye ingagi izina rya ‘Aremu’. Ni izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo buri mwana ni ingenzi mu muryango

- Alexa Gray: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’ 
- Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Yise umwana izina rya ‘NaYombi’

- Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’ 
- Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’ 
-Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’

-Indi ngagi yiswe ‘Umuryango’, uwayise iri zina ni Josette Sheeran
- Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’ 
- Michael O’Brien-Onyeka: Yahaye ingagi izina rya ‘Umuseke’ 

-Adrian Gardiner: Yahaye ingagi izina rya ’Irebero’ 
- Strive Masiyiwa: Yahaye ingagi izina rya ‘Ishusho’ 
-Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro’ 

- Alexandra Virina Scott: Yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’ 
- Rao Hongwei: Yahaye izina ry’Igishinwa risobanuye ’Uburumbuke’ 
-Hugh Fernley-Whittingstall: Yahaye ingagi izina “Amatungo” 
- Jeannette Uwiragiye: Yahaye ingagi izina “Irebe” 
- Amadou Gallo Fall: Yahaye ingagi izina ‘Kwiyongera’ 
-Graca Machel: Yahaye ingagi izina ‘Urugori’

KWITA IZINA

Byari byatangajwe ko Akon azaza kwita izina abana b'ingagi ariko ntiyigeze ahagaragara

Muri uyu muhango Akon wari watangajwe mbere ko azaza mu muhango wo kwita izina ndetse agashyirwa no ku rutonde rw'abazita amazina abana b'ingagi, ntiyabashije kuboneka. Icyakora yaba impamvu yatumye atitabira uyu muhango n'ibindi birambuye ntabwo abategura uyu muhango barabitangaza. Abandi bahanzi batumiwe muri uyu muhango ni Mafikizolo itsinda ryo muri Afurika y'Epfo ryise umwana w'ingagi izina rya 'Akeza'. Abahanzi nyarwanda Bruce Melody na Riderman bari mu basusurukije abitabiriye ibi birori.

TURACYABAKURIKIRANIRA INKURU YOSE N'AMAFOTO BIRAZA MU NKURU YACU ITAHA...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND