RFL
Kigali

Kwibuka24:Nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda-Gen. James Kabarebe

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/04/2018 9:34
0


Mu gihe abatuye mu Rwanda no ku Isi bakomeje kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kiganiro cyahawe abakozi b’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Kabarebe James, yabagaragarije ko mu Rwanda nta Jenoside ishobora kongera kuhaba.



Gen. James Kabarebe avuga ko iyo ingabo za RPA ziza kuba zifite imbaraga nke zigatsindwa, igihugu kiba kiri ahabi kuko nta wundi wari buhagarike Jenoside yakorerwa Abatutsi, ikindi kandi ngo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari kuba ku buryo busesuye.

Akomeza avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ibisigisigi byayo bigihari. Gen. Kabarebe ashimangira ko n'ubwo hari abakiyifite, ko nta muntu n’umwe wungukira mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside. Yavuze ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda. Yagize ati:

Ingengabitekerezo nta n’umwe ifasha nta n’uyungukiramo. Icyo k’ingengabitekerezo nubwo tugifite ibisigisigi byayo, ariko nyuma ya Jenoside no guhagarika Jenoside, kugira ngo hazabe indi biragoye cyane […] Ingengabitekerezo yo kuba Jenoside yarabaye n’impamvu zayo nta bwo izigera icika kuko harimo ukuboko kw’imiryango mpuzamahanga.

Uretse kuba hari imiryango mpuzamahanga ikigaragaza ko ishyigikiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, agaragaza ko hari abayigizemo uruhare bumva ko ibintu byakomeza kuba uko babyifuza mu Rwanda. Yagize ati:

Ingengabitekerezo nta bwo izabura abayihembera, hari abayigizemo uruhare bumva ko byakomeza mu gihugu cy’u Rwanda, hari abayungukiramo, hari imiryango ibishamikiyeho hari n’abakadere bayo. Abakadere babo bazabashakira hano mu Rwanda bage mu rubyiruko abe ari bo bakoresha.

Gen. James Kabarebe yavuze ko bigoye cyane kugira ngo Jenoside izongere kuba mu Rwanda

Gen. Kabarebe agaragaza ko interahamwe zigishijwe icengezamatwara biza kugera igihe zigira ingufu ziruta iz’abasirikare ba Leta ndetse n’abajandarume. Avuga kandi ko ubwinshi bw’interahamwe n’ubuyobozi bwazo, bari abantu batari barigishijwe, batazi imiterere y’igihugu, uko kiyoborwa, n’imitegekere yacyo. Ati “Sinzi iyo bikomeza bityo uwari kungukira muri ibyo.”

Asobanura ko abantu bamize ingengabitekerezo ya Jenoside, bakayihembera bakaza no kuyikora ko ikintu kimwe bahemukiye igihugu ari ugufata buri muntu wese mu gihugu bitwaje ubwoko bakibaza ko buri muntu ari igicucu nkabo. Ati “Bafashe buri muntu wese bakagira ngo ni igicucu nka bo ngo kuko ngewe ndi umuhutu na kanaka ari umuhutu ukomeye w’interahamwe akaba ari umuyobozi w’ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’ibyo ngomba kumwumvira cyangwa ngakora nka we.”

Umuyobozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, Gatera Jonathan, avuga ko nk’abakozi ba RSSB biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko bazafata umwanya bagasura ingoro y’amateka ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND