RFL
Kigali

Kwibuka 24: La Palisse Fitness Club baremeye imiryango bayiha inka banasura urwibutso rwa Ntarama ubwo habaga 20 Km de Bugesera

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2018 10:28
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018 ubwo habaga irushanwa ngarukamwaka rya 20 Km de Bugesera, abakorera siporo zitandukanye ku bibuga n’ibikoresho bya La Palisse baremeye imiryango itatu ivuka i Bugesera buri muryango bawuha inka ya kijyambere mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Karere ka Bugesera.



Byari mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’abandi ba-Sportif mu rugendo rwo kubaka igihugu hitabajwe siporo yewe bigahurirana n'uko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abarenga miliyoni bakahasiga ubuzima.

La Palisse Fitness Club bagera ku rwibutso rwa Ntarama

La Palisse Fitness Club bagera ku rwibutso rwa Ntarama

La Palisse Fitness Club bagera ku rwibutso rwa Ntarama

Tuyishime Claudine ushinzwe ibikorwa bya siporo muri La Palisse Nyandungu yabwiye abanyamakuru ko bagize igitekerezo cyo kuba bafatanya n’abandi muri gahunda yo kubaka igihugu bityo baza gusanga bagomba kuremera imiryango itatu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba banasura urwibutso rwa Jenoside kugira ngo bakomeze bibuke amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuyishime Claudine ati:

Muri La Palisse Nyandungu dufite Club z’aba sportif, ni muri urwo rwego twaje aha kuko dufite na komite, twahisemo kuza hano uyu munsi tuza ku rwibutso rwa Ntarama kugira ngo duhe icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside muri aka gace ka Bugesera by’umwihariko mu murenge wa Ntarama. Twabanje kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tubaremera tubaha inka zatanzwe n’abasportif ba La Palisse Nyandungu.

Tuyishime Claudine aganira n'abanyamakuru

Tuyishime Claudine aganira n'abanyamakuru i Ntarama

Tuyishime Claudine yakomeje avuga ko ikiba kigamijwe atari uguha umuntu inka gusa ahubwo ko biba ari gahunda yo kugira ngo umunyarwanda abe yava mu rwego rumwe rw’ubuzima ajya mu rundi kandi ko nk’aba sportif bumva ari inshingano yabo gufatanya n’abandi mu minsi ijana yo kwibuka. Tuyishime Claudine ati:

Nk’abasportif turabizi twese ko Jenoside yakorewe Abatutsi tubibuka ku nshuro ya 24, ubu tukaba turi mu minsi ijana yo kwibuka.  Ibi rero twabikoze kugira ngo muri ya minsi ijana twibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe, natwe tugire umwanya wo kubaha icyubahiro. IKindi uretse no kuvuga ngo uhaye inka umuntu hari n’urundi rwego rw’ubuzima uba umushyizemo, niba abonye iyo nka ejo aba azabona amata n’ifumbire kugira ngo bimufashe kuzamuka mu buzima.

Iri tsinda ry’abakorera siporo zitandukanye muri La Palisse Nyandungu cyane umukino wa Basketball, bakoze iki gikorwa cyo kuremera no gusura urwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama nyuma yo kuba bari bitabiriye irushanwa rya 20 Km de Bugesera 2018 bagasiganwa mu cyiciro cy’abishimisha mu ntera ya kilometero eshatu (3 Km).

Mufurukye Fred Guverineri w’intara y’iburasirazuba wari witabiriye gahunda za 20 Km de Bugesera 2018 ndetse agakorana siporo n’abandi banyacyubahiro, yashimye iyi kipe ya La Palisse avuga ko bakoze akazi gafite agaciro kandi ko abahawe inka bagomba kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro. Mufukye Fred ati:

Nyuma yo kuba twarebye amarushanwa, habaye gahunda yo kuremera abarokotse, ni ibintu byiza mu kuri. Ikipe ya La Palisse mwakoze cyane kandi mukomereze aho mugeze. Abahawe inka na mwe muzifate neza kugira ngo zizabagirire akamaro mu minsi iri imbere.

Muri 20 Km de Bugesera 2018, Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel ba APR AC nib o batwaye ibihembo bikuru birimo ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW) n’itike y’indege izabajyana i Dubai.

Nyirarukundo Salome usanzwe asiganwa mu ntera ndende cyane muri metero ibihumbi icumi (10.000 m) n’igice cya marato (21 Km), muri iri siganwa yahatanaga muri kilometero 20 (20Km). Iyi ntera yayikoze mu gihe kingana n’isaha imwe, iminota icumi n’amasegonda 21 (1h10’21”).

Uko bakurikiranye bakurikira Nyirarukundo Salome (1)

Uko bakurikiranye bakurikira Nyirarukundo Salome (1)

Muri uru rugendo rwavaga kuri La Palisse Hotel Nyamata bagana ku Kahembe bakongera bakagaruka kuri La Palisse ahangana na kilometero 20 (20 Km). Nyirarukundo Salome yaje akurikiwe na Yankurije Marthe nawe wa APR AC wakoresheje 1h10’32” , Ishimwe Beathe (NAS) akoresha 1h16’32” naho Niragire Vivine aza ku mwanya wa kane akoresheje 1h39’50”.

Hitimana Noel (1), Sugira James (2) na Muhitira Felicien (3)

Hitimana Noel (1), Sugira James (2) na Muhitira Felicien (3)

Muri iki cyiciro cy’intera ya kilometero 20 basiganwa ku maguru, Hitimana Noel yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 58’ n’amasegonda 25 (58’25’). Sugira James wa Mountain Classic yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 58’28”, Muhitira Felicien bita Magare aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 58’46” naho Potien Ntawuyirushintege (APR AC) aba uwa kane akoresheje 59’34”.

Kelly Magnifique wakiniye ikipe ya APR WBBC akinira Basketball kuri La Palisse Nyandungu

Kelly Magnifique wakiniye ikipe ya APR WBBC akinira Basketball kuri La Palisse Nyandungu

Kelly Magnifique wakiniye ikipe ya APR WBBC akinira Basketball kuri La Palisse Nyandungu

indabo

Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside

La Palisse Fitness Club bagera ku rwibutso rwa Ntarama

Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Umukozi usobanurira abasura urwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama

 Abitabiriye basobanurirwa ibyabereye i Ntarama na Bugesera muri rusange

Tuyishime Claudine ushinzwe ibikorwa bya siporo muri La Palisse Nyandungu

Tuyishime Claudine ushinzwe ibikorwa bya siporo muri La Palisse Nyandungu

Ntarama

Bashyira indabo ku mva

Bashyira indabo ku mva

Bashyira indabo ku mva 

Nyamata

Nyamata

Nyamata

Nyamata

Nyamata

Iyi kipe yahawe imidali kuko basiganwe byo kwishimisha

Iyi kipe yahawe imidali kuko basiganwe byo kwishimisha

Mutabazi Richard umuyobozi w;Akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera

Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera afashe inkuyo n'inkoni mu itangwa ry'inka 

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

Abasiganwa byo kwihimisha bakoraga ibilometero 3

Abasiganwa byo kwishimisha bakoraga ibilometero 3

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura rinazana uburyohe 

Imiryango itatu yahawe inka

Imiryango itatu yahawe inka 

Inka zatanzwe

Inka zatanzwe

20 Km de Bugesera irushanwa rigenda rikura

Ni irushanwa ryitabiriwe n'abarenga 2000

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND