RFL
Kigali

Kuba utanywa cyangwa ngo ukoreshe ibiyobyabwenge ntibihagije ugomba no kubibuza inshuti zawe-Perezida Kagame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/08/2018 20:41
0


Mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’urubyiruko yarusabye guhagurukana intwaro zose rukarwanya ibiyobyabwenge. Ni ibiganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki 19/08/2018 byitabirwa n'urubyiruko rusaga ibihumbi 25 rwahuriye i Rusororo ahari icyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi.



Mu mbwirwaruhame Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rugizwe n’abakora mu nzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’igenga ndetse n'abikorera, yakomoje ku mpanuro zitandukanye yibutsa urubyiruko ko ari rwo ejo hazaza h’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko ko gufata ibiyobyabwenge ari ukwangiza igihugu kuko atari bibi gusa kuri wa wundi ubinywa gusa, ahubwo byica imiryango, igihugu kikahahombera. Icyakora hari icyo Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kuri iyi ngingo. Perezida Kagame yagize ati:

Nimubona inshuti zanyu cyangwa abavandimwe banyu bishoye mu biyobyabwenge, uhaguruke ubabuze. Ntabwo ari uko ari bibi gusa, ahubwo birica, bitwicira imiryango n'igihugu. Imiryango yanyu irabakeneye, igihugu cyanyu kirabakeneye. Igihugu ni umuryango wanyu. Iyo mutameze neza, nacyo ntikimera neza; iyo igihugu kitameze neza, namwe ntimumera neza.

youth

Bamwe mu baririmbyi b'ibyamamare bitabiriye ibi biganiro

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko nta rwitwazo rwo kunywa ibiyobyabwenge rukwiye kubaho nk’uko bamwe bakunze kwitwaza ibibazo bitandukanye baba bafite, kuko ibibazo byo bihoraho ariko ko haba hakwiye kudacika intege. Perezida Kagame yibukije ko buri wese akwiye kurwana n'ibimubuza gutera imbere. Yagize ati:

Itandukaniro riri hagati yo gutsindwa n'amahirwe ni uko gutsindwa bigushakisha, bikagusanga aho uri hose ariko amahirwe urayashakisha. Ntabwo ugomba gucika intege; ugomba guhora uyashakisha kuko ntabwo wakwiyicarira ngo agusange aho uri. Gutsindwa bibaho ariko ntitukabishakishe. Icya ngombwa ni uko ukomeza kugerageza udacika intege. Wigire ku gutsindwa, wibaze impamvu bidakunze bityo ubikuremo igisubizo ku buryo byagenda.

julienne

Minisitiri Julienne Uwacu nawe yitabiriye ibi biganiro

Icyakora ku rundi ruhande Perezida Kagame yizeza ubufasha urubyiruko ku kintu cyose cyatuma rurushaho kuzamuka rukazagera ku nzozi zarwo. Perezida Kagame yagize ati”Akazi kanjye ni ugufatanya n'abandi dukorana kugira ngo tubashyirireho uburyo bubafasha kugera ku ndoto zanyu. Icyo tugamije ni ukugira ngo buri Munyarwanda wese, tutitaye k'uwo ariwe, agire amahirwe angana n'ay'undi."

REBA AMAFOTO


AMAFOTO:Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND